Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda ryashyizwe ku mwanya wa karindwi muri Afurika, nyuma y’uko igipimo rusange cyaryo cyazamutseho 44% kuva mu ntangiriro za 2026, mu gihe mu mwaka umwe ryazamutseho 46%.
Abasesengura ubukungu bavuga ko iri zamuka ari intambwe igaragara, ariko ko hakiri ikibazo cy’ubwitabire buke bw’abaturage mu kugura imigabane n’impapuro mvunjwafaranga. Bagaragaza kandi ko isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rikomeje gutera imbere, aho kuri ubu riri ku mwanya wa karindwi muri Afurika.
Iri zamuka ryashingiye ku kuba igipimo rusange cy’isoko cyarazamutse ku kigero cya 44% kuva mu ntangiriro za 2026, mu gihe iyo ugereranyije umwaka umwe, ryazamutseho 46%.
Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Pierre Celestin Rwabukumba, yasobanuye ko iri zamuka rifitanye isano n’ubwiyongere bw’agaciro k’imigabane icuruzwa ku isoko.
“Ni nka average cyangwa mwayeni bareberaho bakavuga bati ibintu aha bimaze kuzamuka bingana iki mu buryo bwo kwaguka kugirango bizamuke biterwa n’uko igiciro kizamuka. Ubwo bivuze ko niba ari 260 bivuze ko uwagiyemo uri ku ijana byikubye 2.6, bivuze ko ari 260 ku ijana.”
Nubwo isoko ry’Imari n’Imigabane rikomeje kuzamuka, impuguke zigaragaza ko ubwitabire bw’abaturage mu kugura imigabane n’impapuro mvunjwafaranga bukiri hasi ugereranyije n’ibihugu biri imbere y’u Rwanda kuri uru rutonde.
Muri ibyo bihugu harimo Nigeria, Zimbabwe, Tanzania, Ghana, Côte d’Ivoire na Uganda.
Impuguke mu bukungu, Prof. Ruranga Egide, avuga ko kimwe mu bituma ubwitabire butiyongera ari uko hari abantu batarasobanukirwa neza n’imikorere y’isoko ry’imari n’imigabane.
“Impamvu bitiyongera ni uko abantu benshi n’amakuru babifiteho.”
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, Soraya Hakuziyaremye, na we agaragaza ko isoko ry’Imari n’Imigabane rifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, cyane cyane binyuze mu gutanga uburyo bwo kubona inguzanyo z’igihe kirekire.
“Mu gihe amabanki atanga inguzanyo z’igihe giciriritse, amasoko y’imigabane yo akusanya amafaranga y’igihe kirekire ashorwa mu iterambere rirambye ry’ubukungu. Ayo masoko kandi afasha mu ihangwa ry’udushya, iterambere ry’ibikorwa remezo no kwagura iterambere ry’abikorera.”
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko ku gihugu nk’u Rwanda cyiyemeje kugera ku iterambere rirambye, kongera imbaraga mu isoko ry’imari n’imigabane ari ingenzi.
“Ku gihugu nk’u Rwanda cyiyemeje iterambere rirambye, gahunda yo guteza imbere ubukungu bwagutse ni ngombwa cyane kongera imbaraga iri soko kuko ntabwo ari amahitamo ahubwo ni ngombwa. Intambwe twishimira uyu munsi ni umusaruro w’ibyemezo by’amahitamo meza muri politiki byafashwe ndetse n’ubufatanye bukomeye mu nzego zitandukanye.”
Kugeza ubu, agaciro k’ibicuruzwa biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda kangana na 30% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Imigabane ihacururizwa ifite agaciro ka miliyari 4.5$, angana na 28% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe impapuro mvunjwafaranga zifite agaciro ka miliyari 1.5 z’amadolari, ahwanye na 9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Nubwo iri soko rikomeje kuzamuka no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, abasesengura ubukungu bagaragaza ko kongera ubwitabire bw’abaturage mu ishoramari ry’imigabane n’impapuro mvunjwafaranga ari imwe mu ngamba zafasha kurushaho guteza imbere iri soko.








