Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), hamwe na Perezida Donald Trump bazahurira i Washington tariki ya 4 Ukuboza 2025.
Ni inama izabamo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro mu rwego rwo guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi,ndetse no gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Uyu muhuro uje mu gihe intambara hagati ya FARDC n’umutwe wa AFC/M23 imaze imyaka ine,kandi ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’imibereho y’abaturage mu ntara za Kivu y’amajyaruguru na Kivu y’amajyepfo.
Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano mu karere bavugako iyi nama ishobora kuba intangiriro y’impinduka zifatika,cyane cyane kubera imbaraga Washington ikomeje gushyira ku mpande zombi ngo zicare ku meza y’ibiganiro
Amakuru yo mu nzego za dipolomasi i Washington yemeza ko Leta ya Trump ikomeje kongera igitutu kuri Kigali na Kinshasa,isaba ko impande zombi zishyira imbere politiki y’ibiganiro aho gukomeza kurebana ay’ingwe kubera intambara imaze igihe ibera mu burasirazuba bwa RDC.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 27 Ugushyingo 2025, yavuze ko guhura na Perezida Tshisekedi i Washington “bishoboka kandi ko ari intambwe nziza mu rugendo rwo gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu karere”
Yongeyeho ko ibi biganiro bihabwa agaciro gakomeye nyuma yuko imigambi yo guhura mu kwezi ku Ukwakira n’Ugushyingo uyu mwaka bitigeze bigenda uko byari biteganyijwe.
Abahanga mu mibanire mpuzamahanga bavuga ko uyu muhuro uzaba ari umwe mu y’ingenzi muri politiki y’akarere mu mwaka wa 2025,cyane mu gihe ubuhamya bw’amahanga bugaragaza inyota yo kubona umutekano ugaruka ku mipaka y’u Rwanda na Congo.
Gahunda z’inama, ibyo impande zombi zizaganiraho nuko ibyiyumviro bya Washington birimo kugira uruhare ku cyerekezo gishya cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC byose bizaganirwaho icyo gihe.



