Imyaka 10 irashize Clement Ishimwe na Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless’ mu izina ry’ubuhanzi basezeranye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.
Mu kwizihiza iyi myaka 10 ishize, Ishimwe Clement yashimiye cyane umugore we Knowless avuga ko kumuhitamo nk’umugore ari wo mu myanzuro mwiza yafashe mu buzima bwe bwose. Mu gihe Knowless nawe yashimiye umugabo we ku bana beza babyaranye.
Clement yagize ati: “Imyaka icumi irashize tuvugiye hamwe ngo ‘ndabyemeye’, tutazi ibyo ubuzima bwari butubikiye.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 10, ashobora kuvuga nta gushidikanya ko guhitamo Knowless bikiri icyemezo cyiza kurusha ibindi byose yigeze afata.
Ati: “Ntibyagiye byoroha buri gihe. Twagize ibihe byiza n’ibibi, ibitwenge n’amarira. Ariko muri buri gihe twanyuzemo, urukundo rwacu rwakomeje gukomera kurusha buri ngorane twahuye na yo.”
Clement yashimiye umugore we kuba yaramushyigikiye, akizera urugo rwabo ndetse agakomeza kumukunda no mu minsi atabaga ari mu bihe bye byiza.
Ati: “Urakoze kuba warambaye hafi, ukizera ibyacu, ndetse ukankunda no mu minsi ntari meze neza. Twubatse ubuzima bwiza bwuzuyemo urwibutso nzahorana ubuziraherezo.”
Yasoje amwizeza ko nyuma y’imyaka 10 bamaze bashakanye, bagifite indi myaka myinshi imbere yabo.
Ati: “Imyaka icumi irashize, iteka ryose riradutegereje. Bityo komeza witegure rukundo rwanjye, kuko intego yacu ari imyaka 100.”
Clement kandi yavuze ko akunda Knowless kurushaho uko iminsi ishira, amwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 10 y’ubukwe.
Ku rundi ruhande, Knowless yavuze ko amaze imyaka 15 ari kumwe na Clement, muri yo 10 bakaba bamaze bashakanye, ashimangira ko iyo myaka yabaye impano ikomeye.
Yagize ati: “Imyaka 15 turi kumwe. Imyaka 10 dushakanye. Wow! Mbega ukuntu iyi myaka yabaye impano.”
Knowless yavuze ko atari uko byose byagiye biba mu buryo butunganye, ahubwo ko muri buri gihe banyuzemo bakomeje kubaka, gukura, kurota no guhitamo kubana.
Ati: “Si uko byose byari bitunganye, ahubwo ni uko muri buri gihe twanyuzemo twakomeje kubaka, gukura, kurota no guhitamo kubana, uko byagenda kose.”
Knowless yavuze ko iyo asubije amaso inyuma, abona ukuboko kw’Imana muri buri gice cy’amateka yabo, ashimangira ko Imana yakomeje kubaba hafi.
Ati: “Iyo nsubije amaso inyuma, mbona ukuboko kw’Imana muri buri gice cy’amateka yacu. Yabaye inyangamugayo cyane, kandi nta wundi muntu nashakaga gukorana na we uru rugendo.”
Yashimiye Imana kuba yarabahuje ndetse ikamuha inshuti magara, umuntu uhora amushyigikira, basangira amarira n’ibitwenge ndetse akaba ari n’umuntu akunda gutereta.
Knowless kandi yavuze ko yishimira abana babo b’abakobwa, ashimira Imana kuba yarabahaye umugisha wo kuba ababyeyi babo.
Ati: “Nshimira Imana kuba yaraduhaye umugisha w’abakobwa bacu beza ndetse ikatugirira icyizere cyo kuba ababyeyi babo.”
Yashimiye kandi Imana kuba yarabayoboye, ikarinda urugo rwabo ndetse ikabaha umugisha urenze ibyo bakwiriye.
Knowless yavuze ko umutima we wuzuye amashimwe ku rugendo rwose bamaze kunyuramo, ndetse akaba ategereje n’ibindi bice byiza Imana izabagezaho.
Yasoje ashimira Clement kuri byose yamukoreye, avuga ko imyaka 15 bamaze bari kumwe, imyaka 10 bakoze ubukwe n’ibindi bice byiza by’ubuzima bwabo bigitegereje kwandikwa ari urugendo yishimiye.
Ati: “Ndagukunda uyu munsi kurusha ejo, kandi nzagukunda kurushaho ejo hazaza. Isabukuru nziza rukundo rwanjye.”












