Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusaruro mubisha w’imbuto y’irondabwoko ryatangijwe kandi rikigishwa n’amashyaka arimo; PARMEHUTU, APROSOMA, MRND na CDR.
Ibi Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa 13 Ukwakira 2026, mu biganiro ngarukamwa by’abagize amahuriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa, baturutse mu Turere twa Huye, Nyanza na Gisagara byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko mu myaka 35 kuva mu 1959 kugeza mu 1994 amashyaka amwe yatangiye kubiba amacakubiri mu Banyarwanda ari naho havuye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatusi.
Yavuze ko mu 1959 Huye, Gisagara na Nyanza ari uturere twatangirijwemo politiki itanya Abanyarwanda aho Kayibanda Gregoire yatangaje ishingwa rya PARMEHUTU tariki 25 nzeri 1959.
Yibukije ko Kayibanda yari yahuye na Yozefu Habyarimana Gitera muri Hôtel Faucon, ahava ajya muri mitingi ya APROSOMA i Ngoma atangaza uburozi yise “ Amategeko 10 y’Abahutu”.
Dr. Bizimana yavuze ko nyuma yibyo byose u Rwanda rwongeye kwiyubaka aho mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe u Rwanda rwongeye kubaka ubumwe aho kuri ubu rugeze ku gipimo cyiza cyane cy’ubumwe n’ubudaheranwa cya 95,3%.
Yagize ati “ Tugomba guhora dusuzuma ahabi u Rwanda rwakuwe na FPR-Inkotanyi rukaba u Rwanda rwa twese aho kuba u Rwanda rwa Gahutu nk’uko PARMEHUTU, APROSOMA, MRND, CDR na Hutu-Pawa yose yabyamamazaga. Tugomba kumenya ibyashenye u Rwanda, tugahora tubyirinda kugira ngo hatazagira utinyuka kurota kurusenya hari abareba n’ababarebera.”
“Tugomba guhora turutetesha, rugahora rurese.”
Dr. Bizimana yagaragaje ko uturere twa Huye, Nyanza na Gisagara ari two twiganjemo ubwinshi bw’abahamijwe n’inkiko Gacaca uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Huye ni iya 1 mu gihugu ifite 81.126, Nyanza ni iya 2 ifite 68.566, Gisagara ni iya 3 ifite 63.200.
Yavuze ko mu bushakashatsi ku bumwe n’ubudaheranwa bwakozwe na MINUBUMWE bwa 2025, Nyanza ari yo yaje hafi aho yaje ku mwanya wa 4 Gisagara iza ku wa 26 naho Huye kuwa 28.
Ibi Minisitiri yabitangaje mu gihe u Rwanda ruri kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaherarwa, bijyana n’uko Ukwakira tariki 1 Ukwakira 1990 ari bwo Inkotanyi zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu rwamaze imyaka ine.









