Joy-Lance Mickels ukinira Sabah FK wanditse amateka yo kuba ariwe munyarwanda wa mbere uri gukina UEFA Champions League yagiriye inama abandi bakinnyi yo kudacika intege no gukomeza kwizera kugeza bageze ku nzozi zabo.
Yagize ati,”Ntukareke kwizera, Komeza ukore n’ubwo hari igihe biba bigoye cyane, nange niko nabishoboye nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru. Izere Imana kandi nawe ukomeze wiyizereremo.”
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nzeri 2026 ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Ku bijyanye n’Amavubi, rutahizamu Joy-Lance Mickels yavuze ko intego ari ugusubiza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika ruherukamo muri 2004, ndetse asaba abanyarwanda kuzitabira umukino wa Liberia bakuzura Sitade Amahoro uzaba tariki 25 Nzeri 2026.
Joy-Lance Mickels yageze i Kigali ari kumwe na Mutsinzi Ange ndetse nibo bakinnyi bakina hanze y’Igihugu bageze mu Rwanda babimburiye abandi nyuma ya Nshuti Innocent wahageze mu rukerera.
Nyuma y’uko na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ageze i Kigali, abandi bakinnyi bategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere ni Mugisha Gilbert, Biramahire Abeddy, Niyigena Clement, Muhire Kevin, Mbonyumwami Taiba, Ntwari Fiacre, Mugisha Bonheur, Nkulikiyimana Darryl, Kavita Phanuel, Samuel Gueulette, Emeran Noam na Kwizera Jojea.
Abandi bakinnyi batatu aribo Leroy-Jacques Mickels, Joy-Slayd Mickels na kapiteni Bizimana Djihad baterejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gushyira ahagaragara ibicio byo kwinjira ku mukino wa Liberia aho itike ya make ari amafaranga ibihumbi 2 Frw naho amenshi ni miliyoni 1 Frw.
Nyuma y’umukino u Rwanda ruzakiramo Liberia, undi mukino uzakinwa tariki 29 Nzeri 2026 rwakirwa na Cape Verde.
U Rwanda ruri mu itsinda K hamwe na Mali, Cape Verde na Liberia, amakipe abiri akaba ariyo azabona itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
6 DAYS TO GO!
— Rwanda FA (@FERWAFA) September 19, 2026
The road to AFCON starts here.
Buy your ticket and join the journey!#TuriAmavubi #AFCON2027 pic.twitter.com/1S6JHysR4E








