sangiza abandi

Kevin Kade yageze muri Canada aho azataramira

sangiza abandi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026, umuhanzi Kevin Kade umaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamaze kugera muri Canada aho agiye gukorera ibitaramo bibiri.

Kevin Kade yakiriwe na Dj Brianne nawe wamaze kwimukira muri Canada avuye mu Bubiligi ndetse na DJ Ferry Dee wateguye ibitaramo Kevin Kade azataramiramo byiswe “Beyond Borders” bisobanura “Hakurya y’Imipaka”.

Ibi bitaramo bibiri bizaba tariki 26 Nzeri muri Ottawa na tariki 3 Ukwakira 2026 i Montréal.

Uretse Kevin Kade uzaririmba muri ibi bitaramo, umuhanga mu kuvanga imiziki ndetse no kuririmba ELEMENT EleéeH nawe umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Nel Ngabo nabo bategerejwe muri ibi bitaramo.

Kevin Kade uri mu bahanzi nyarwanda bagezweho kuri ubu, amaze iminsi 10 ashyize hanze indirimbo yise ’So Close’ ndetse iri gukundwa cyane ku buryo kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ku rubuga rwa YouTube.

Dj Brianne, Kevin Kade, ELEMENT EleéeH na Nel Ngabo bategerejwe mu bitaramo muri Canada

Photos:

[fluentform id="3"]