Inkongi y’umuriro yibasiye umurima w’ibisheke uherereye mu gace k’igishanga cya Nyabarongo, mu Kagari ka Nunga, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, ariko Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro yahise itabara irayizimya.
Umujyi wa Kigali uvuga ko iyi nkongi yabaye kuri uyu wa Gatatu, aho bikekwa ko yaba yaratewe n’umuntu wari uri kunywa itabi hafi y’uwo murima, akajugunya ibisigazwa byaryo bitazimije neza.
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kugira uruhare mu gukumira inkongi, cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi, aho ibyatsi n’ibindi bimera byumye bishobora gufatwa n’umuriro mu buryo bworoshye.
Umujyi wa Kigali ukomeza usaba abaturage kwirinda ibikorwa bishobora guteza inkongi, birimo kujugunya ibisigazwa by’itabi bitazimije, gutwika ibyatsi no gukoresha umuriro ahantu hashobora guteza impanuka.
Abavumvu na bo barasabwa kugira ubushishozi mu bikorwa by’ubuvumvu, kuko umuriro ukoreshwa muri ibyo bikorwa ushobora kuba intandaro y’inkongi iyo udacungiwe hafi.
Ku bahinzi, baributswa ko gutwika ibiyorero bitemewe, kandi ko gutwika ku gasozi ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Abaturage barasabwa gukoresha umuriro mu buryo bwitondewe no gutanga amakuru hakiri kare igihe babonye ikimenyetso cy’inkongi, kugira ngo hatagira ubuzima, imitungo cyangwa ibidukikije byangizwa n’umuriro.








