Umuhanzi w’umuraperi w’umunyarwanda Kivumbi King ategerejwe mu gitaramo B’Raka Land EA cyateguwe n’umuhanzi ugezweho muri Uganda Joshua Baraka.
Iki gitaramo giterejwe kuba ku wa Gatandatatu tariki 28 Nzeri 2026, kikazabera Lugogo Hockey Grounds i Kampala muri Uganda.
Uretse kuba Kivumbi King azaririmba mu gitaramo cya Joshua Baraka, aba bombi basanzwe baziranye kuko banakoranye indirimbo yitwa ‘Stallion’.
Mu bandi bahanzi bamaze gutangazwa ko bazaririmba muri iki gitaramo barimo Orijinal Jenesis, Echoled, Expect Xhavi, na Naava Grey bo muri Uganda ndetse n’umunya-Kenya ukunzwe cyane mu karere Bien.
Joshua Baraka ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu karere k’Iburasirazuba ndetse uri kuzamura izina rye muri Afurika muri rusange.
Uyu muhanzi w’imyaka 26 yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Morocco’, ‘Nana’, ‘Wrong Places’, ‘Dalilah’, ‘Yoyo’ n’izindi.









