sangiza abandi

Kuregwa muri RIB ko yagurishije Vestine, kumutera inda, guhabwa amafaranga no kwitwa Yuda: M Irene yatanze umucyo

sangiza abandi

Umunyamakuru Murindahabi Iréné uzwi nka M. Irene yahakanye ibyo kugurisha Ishimwe Vestine ndetse asabira imbabazi abantu bose bamwise Yuda.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yashyize ku muyoboro we wa YouTube kuri iki Cyumweru tariki 20 Nzeri 2026 agaruka ku kibazo cya Ishimwe Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo bari kuburana gatanya.

Muri iki kiganiro, M. Irene yagarutse ku bintu byinshi byagiye bimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga bijyanye na Ishimwe Vestine birimo guhabwa amafaranga na Ouedraogo, gutera inda Vestina ndetse anahishura bimwe mu byo yari yaranze kuvugaho birimo no kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo ajye gusobanura uko yagurishije uyu muhanzi yacungaga.

M Irene yavuze ko ntamafaranga na make yakiriye yaba ayo gukora ku miziki cyangwa ikindi icyo aricyo cyose ndetse ko Idrissa Ouedraogo yamureze muri RIB, amushinja gucuruza Vestine nyuma y’uko agiye muri Canada akagumayo.

Yagize ati,”Uwo mugabo mwavuze ko ngo hari amafaranga menshi yampaye, nabishobora azanyereke ikimenyetso kimwe cya kigaragaza ko habayeho guhererekanya amafaranga (Transaction) yakoze yaba iyo gukora ku miziki, yaba iyo gukora ku cyo aricyo cyose, ukayinyereka ko umbwira ngo ‘Irene amafaranga ngamije kugira ngo ugurishe umwana wawe.’ n’ubwo ntanayakoraho. Icyo kizampame n’amategeko akore icyo agomba gukora.”

Yakomeje agira ati ”Ariko nta kimenyetso na kimwe, uyu we yagiye kundega muri RIB, ibi mbifitiye ibimenyetso kuko RIB yarampamagaye, namaze kwitwa Yuda, bagiye kundenga muri RIB, ngo ku ishami rishinzwe gukurikirana abantu bacuruza abandi. Naritabye nkora inyandiko mvugo.”

M. Irene yavuze ko yabajije umukozi wa RIB umuntu yaba yaracuruje, avuga ko uwo bavuga ko yaba yaracuruje (Vestine) ari umuntu w’imyaka y’ubukure, abahereza nimero ye ngo bamuhamagare bamubaze.

Indi nkuru wasoma: Yatekereje no kwiyahura: Inkuru y’inzira y’umusaraba Ishimwe Vestine yanyuzemo mu rushako

Ngo icyo gihe nibwo Vestine bamuhamagaye nawe aritaba maze abasobanurira impamvu yagumye muri Canada.

Kuri iyi ngingo yo kugurisha Vestine, M. Irene yakomeje agira ati,”Nshima Imana nturuka mu muryango ukennye pe! Ariko sinkennye mu mutima, narezwe n’umubyeyi w’umukristu, antoza ijambo ry’Imana, antoza kuba indahemuka, sinzarya amafaranga yanduye icyo ndacyemeye, nzemera mpombe pe! Nge sinzihomba. Cyakoze RIB irebye ibona ntakimpama iravuga iti,’Irene igenderer.’ Ese naba narariye ayo mafaranga nkagaruka i Kigali koko? Tujye tuvugisha ukuri, abakoze ibyaha nk’ibyo bagaruka mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati,”Navuye Canada, nsha mu Bwongereza, ejobundi mperutse mu Bufaransa, mu Bubiligi, ngaruka i Kigali narakoze icyaha nk’icyo. Ukifata ugafata umuntu kubera ko nyine uziko iyo umututse ngo ntajya asubiza ‘Nge nicyo mwamenyereyeho rwose ntanikibazo’ ngo iyo Irene umuvuze ntajya asubiza, ukanyita Yuda, ukanyita ibyo ushaka byose, ariko ntushyiremo na analyse (inyurabwenge) ‘Yuda uyu yariye miliyoni zingana zityo agaruka i Kigali afite ibyangombwa byakamutorokesheje nk’uko abenshi muri mwe mutoroka’.”

M Irene yasabiye imbabazi abantu bose bamwise Yuda ku mana, ndetse avuga ko ntawe azarega kuko yamwitse gutyo ndetse ashimangira ko atacuruje umwana we (Vestine).

M. Irene yavuze ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bishyuwe ngo bavuge ko ariwe wateye inda Vestine, ndetse ahishura ko mu bantu Vestine harimo n’umuvugabutumwa (Pasiteri) w’umugore.

Yagarutse ku bindi byavuzwe n’abo yise ko bishyuwe kugira ngo bavuge ko yateye inda Vestine avuga ko ntana rimwe azigera yisobanura ko yamuteye inda kuko ari akabazo gato cyane.

Yagize ati ” Kwishura abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga ngo bavuge ngo Irene yamuteye inda (Vestine), ako kantu karoroshye cyane ni gato. ni cyo mwakoze cya mbere kiremereye murabizi ko imana yakinsimbukije. Ntanubwo nkwiye kwisobanura ngo sinamuteye inda, hoya, narababwiye ngo nk’uko mutisobanura ko mutateye inda abo mwabyaye sinzisobanura ko ntateye inda Vestine nubwo ntamubyaye munda namubyaje umutina, namubyaje impano namubyaje umuhamagaro wanjye. Sinzigera nkisobanuraho pe.”

M. Irene agaruka cyane mu kibazo cya Ishimwe Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo kuko ariwe wabaga hafi cyane Vestine ubwo yarebereraga inyungu itsinda rya Vestine n’umuvandimwe we Dorcas ririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ibyo kuba yaragurishije Vestine byazamutse nyuma y’uko mu Ukuboza umwaka ushize aribwo yajyanye n’iri tsinda muri Canada ubwo ryari rigiye kugakorera ibitaramo ariko birangira Vestine agumyeyo ndetse ni naho yabyariye.

Nyuma Dorcas nawe yaje kumusangayo ku buryo aba bombi niho bari kuba ubu mu gihe Vestine ari kuburana gatanya na e Idrissa Ouedraogo uturuka muri Burkina Faso.

Photos:

[fluentform id="3"]