sangiza abandi

APR FC yatsinze Gicumbi FC 2-0 mu mukino w’ibirori byo kwakira igikombe cya shampiyona

sangiza abandi

Ikipe ya APR FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wa shampiyona y’u Rwanda (BK Pro league 2026), iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ishyikirizwa igikombe nyuma yo kwegukana iyi shampiyona ihize amakipe y’imbere mu gihugu.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru tariki 31 Gicurasi 2026.

Ibitego byatsinzwe na William Mel Togui ndetse na Djibril Ouattara. Uyu musore ukomoka muri Burkina Faso ni we wabaye umukinnyi mwiza w’uyu mukino ndetse akaba anasoje shampiyona ayoboye ba rutahizamu n’ibitego 18.

Ikipe ya APR FC igiye gushyikirizwa igikombe cya shampiyona yegukanye ku nshuro ya 7 yikurikiranya, cyikaba icya 24 mu ateka yayo ndetse n’icya gatatu muri uyu mwaka wa 2026.

Photos:

Photos:

Live Updates
1 day ago

🔴Military Band iri gususurutsa abakunzi ba APR FC

Military band yongeye gususurutsa abakunzi ba APR FC bitabiriye uyu mukino, mu giheiyi kipe igiye guhabwa igikombe cyayo yegukanye.

1 day ago

🔴APR FC igiye gushyikirizwa igikokombe

Ikipe ya APR FC igiye gushyikirizwa igikombe cya shampiyona yegukanye ku nshuro ya 7 yikurikiranya, cyikaba icya 24 mu ateka yayo ndetse n'icya gatatu muri uyu mwaka wa 2026.

1 day ago

🔴Umukino urarangiye

Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Gicumbi FC urangiye ari ibitego 2-0 bya APR FC, byatsinzwe na William Mel Togui ndetse na Djibrill Ouattara.

Djibrill Ouattara ni we wabaye umukinnyi mwiza w'uyu mukino ndetse akaba anasoje shampiyona ayoboye ba rutahizamu n'ibitego 18.

1 day ago

🔴Iminota 90 yarangiye hongeweho 4

Iminota isanzwe y'umukino yamaze kurangira, umukino uri gukinwa iminota 4 y'inyongera

1 day ago

🔴Gusimbuza

Gicumbi FC ikoze izindi mpinduka aho Iradukuna na Rwagasore Sharif, bahaye umwanya Hakizimana Alexis na Nshimimana Olivier

1 day ago

🔴Umukino uri mu minota 10 ya nyuma

Umukino uri kugana ku musoza aho amakipe ari mu minota 10n ya nyuma. APR FC iracyayoboye n'ibitego 2-0.

1 day ago

🔴81' Gusimbuza

Ruboneka Jean Bosco ahaye umwanya Denis Omedi, mu gihe William Togui watsinze igitego na we ahaye umwanya Mamadou Sy.

1 day ago

🔴Gusimbuza

Hakim Kiwanuka ahaye umwanya Mugisha Gilbert ku ruhande rwa APR FC

1 day ago

🔴72' Gusimbuza

Impinduka ku ruhande rwa Gicumbi: Niwenshuti Steven ahaye umwanya Aksante Lulihoshi Dieu Merci, naho Bitwayiki Patrick asimburwa na Niyonsaba Eric

1 day ago

🔴58' Gusimbuza

Umutoza Abdelahim Taleb wa APR FC akoze impinduka, aho Memel Dao na Nshimiyimana Yunussu basohotse mu kibuga, bagasimburwa na Dauda Yussif Seidu na Ishimwe Abdul.

1 day ago

🔴Igitego cya 2 cya APR FC

APR FC itsinze igitego cya kabiri, gitsinzwe na Djibril Ouattara ku munota wa 50.

Uyu musore ukomoka muri Burkina Faso, yujuje ibitego 18 muri uyu mwaka w'imikino, aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iyi shampiyona kuko Mbonyumwami Taiba bari bahanganye afite 17.

1 day ago

🔴Abafana ba APRF barishimye

Abafana b'Ikipe ya APR FC bakurikiye umukino ari benshi ndetse bafite akanyamuneza ko kureba ikipe yabo igiye guterura igikombe cya shampiyona, cya gatatu muri uyu mwaka wa 2026.

1 day ago

🔴74' APR FC ihushije igitego

Umupira wa Mugisha Gilber wari wamaze kwekereza mu izamu ariko myugariro wa Gicmubi FC awukuramo, umuzamu arawufata

1 day ago

🔴Igice cya kabiri cyatangiye

Igice cya kabiri cy'umukino wa nyuma wa BK Pro Legue hagati ya APR FC na Gicumbi FC cyatangiye. Ni igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Gicumbi FC.

1 day ago

🔴Igice cya mbere kirarangiye, APR FC 1-0 Gicumbi

Igice cya mbere cy'umukino kirangiye ikipe ya APR FC iyoboye n'igitegokimwe cyatsinzwe na William Mel Togui ku munota wa 44

1 day ago

🔴Igitego cya APR FC ku munotwa wa 44

APR FC ifunguye amazamu ku munota wa 44 ku gitego gitsinzwe na William Mel Togui.

Uyu musore ateye ishoti rikomeye ari mu nguni y'iburyo mu rubuga rw'amahina ahagana ku murongo ikibuga kirangiriraho, awuyobora neza mu nguni z'izamu ujya mu rushundura.

Abafana ba APR FC bagiye mu bicu.

1 day ago

🔴Gicumbi yari igerageza uburyo bw'igitego

Ndikumana Arteta wa Gicumbi FC arekuye ishoti rikomeye cyane imbere y'izamu rya Hakizimana Adolphe, umupira uca ku ruhande gato cyane.

Muri iyi minota, Gicumbi iri gukina neza ikagera imbere y'izamu rya APR FC.

1 day ago

🔴Gicumbi FC irarokotse, APR FC yacanye umurirmo mu izamu ryayo

Memel Dao Raouf arekuye ishoti rikomeye cyane mu izamu rya Gicumbi FC, abafana bari baabze igitego ariko umuzamu Matonda Asman awukuramo ujya muri koruneri.

1 day ago

🔴Amakipe yombi aracyashakisha igitego cyo gufungura amazamu

Nubwo APR FC iri kwataka cyane igasatira izamu rya Gicumbu FC, ntabwo iri kubyaza umusaruro amahirwe ibona.

Gusa Gicumbi na yo iri kunyuzamo igasatira, ishaka igitego.

1 day ago

🔴Djribril Ouattara yari ahagurukije abafana habur agato

Rutahizamu Djibril Ouattara yari ahagurukije abafana ku buryo bwiza abonye aho azamukanye umupira ku ruhande rw'i buryo acenga myugariro wa Gicumbi yinjira mu rubuga rw'amahina ariko ateye ishoti rikomeye umuzamu Matonda awukuramo

1 day ago

🔴APR FC yabanje mu kibuga 11 beza isanzwe ibanzamo

Abakinnyi 11 Umutoza Taleb Abderrahim wa APR FC yabanjemo:

Adolphe (GK)32
CLEMENT 17
CLAUDE(C) 3
YUNUSU 28
BYIRINGIRO 18
SSEKIGANDA 19
RUBONEKA 27
DAO 8
KIWANUKA 7
QUATTARA 10
TOGUI 35

Abasimbura ni: R. IVAN 1,BUGINGO 15, DAUDA 25, FITINA 29, MUGISHA 11, ISHIMWE 16, D. OMEDI 24, SY 9, IRAGUHA 21,

1 day ago

🔴11 babanjemo ku ruhande rwa Gicumbi FC

M. MATONDO A (GK)
NDIKUMANA A [C]
RUKUNDO JC
AKSANTE LDM
NSHIMIYIΜΑΝΑ Ο
NIZEYIMANA JP
B. BAHATI C
RUBUGUZA JP
HAKIZIMANA A
MASIRI LC
SIBOMANASC
PoBox
Post
StarTimes
APR

1 day ago

🔴APR FC iri guhusha uburyo bwinshi

APR FC ni yo iri gusatira cyane muri iyi minota gusa uburyo bwinshi bw'abarimo Hakim kiwanuka na Djibril Ouattara

1 day ago

🔴Abafana ba APR FC bakiranye amashyi menshi Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ugeze ku kibuga

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, akomewe amashyi menshi n'abafana ba APR FC ubwo yari yinjiye muri stade aje gushyigikira iyi kipe .

1 day ago

🔴APR FC ihushije uburyo bukomeye

APR FC yari ibonye uburyo bukomeye imbere y'izamu rya Gicumbi ariko Hakim Kiwanuka wari mu rubuga rw'amahina ntiyabasha kunyeganyeza inshunduro ahubwo akorera ikosa myugariro wa Gicumbi

1 day ago

🔴Umukino watangiye

Umukino hagati ya APR FC na Gicumbi FC wamaze gutangira. abafana bitabiriye umukino ni benshi cyane babukereye bambaye imyambaro y'ikipe ndetse bafite morale nyinshi

1 day ago

🔴Abakinnyi bageze mu kibuga

Abakinnyi bamaze kugera mu kibuga aho ikipe ya Gicumbi ari yo yinjiye mu kibuga mbere kugira ngo ihe icyibahiro abakinnyi ba APR FC begyianye igikombe

1 day ago

🔴Akarasisi k'itsinda rya muzika muri RDF

Itsinda rya muzika mu Ngabo z'u Rwanda zakoze akarasisi mbere y'uko umukino utangira

Showing all 28 updates
Show Less
[fluentform id="3"]