sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame yafunguye Inzu y’Amateka mu Rwibutso rwa Ntarama: Menya ibimenyetso byashyizwemo  

sangiza abandi

Madamu Jeannette Kagame yafunguye Inzu y’Amateka  ‘Ntarama Genocide Memorial Gallery’, Inzu y’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 30 Gicurasi 2026 aho cyabanjirijwe no gushyira Indabo ku mva ndetse no kunamira Abatutsi barenga 5000 bazize Jenoside, bashyinguye muri uru Rwibutso.

Iyi Nzu y’Amateka iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama yashyizwemo ibimenyetso byo mu byiciro bitatu bitandukanye bihuye n’amateka yaranze aka karere mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hashyizwemo ibimenyetso bigaragaza imibanire myiza y’Abanyarwanda mbere y’ubukoloni. Mbere y’uko u Rwanda rukolonizwa cyari igihugu cy’unze ubumwe aho Abanyarwanda babanaga mu mahoro asesuye basenyera umugozi umwe ibyatumaga umwe aterwa undi akamutabara.

Ibi byaje guhinduka ubwo ubukoloni bwatangiraga biba biba bibi u Bubiligi butangiye gukoroniza u Rwanda aho bwatangiye guca amacakubiri mu Banyarwanda bukabacamo amoko nyamara bose bari kanyarwanda. 

Harimo kandi icyiciro kigaragaza uko Jenoside yateguwe kugera ikozwe guhera mu 1959 kugera mu 1994 itangiye gushyirwa mu bikorwa.

Hari nanone ikigaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bugesera. Mu Bugesera ni hamwe mu hantu kwica no gutoteza Abatutsi byatangiriye ndetse hafatwaga nk’ahantu havumwe bitewe n’icyorezo cyaterwaga na Tsetse cyaharangwaga mu myaka ya kera.

Nanone kandi hari ikigaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’urugendo rwo kongera kwiyubaka kw’Abanyarwanda.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rubaye urwa gatatu mu gihugu rufite Inzu y’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’urwa Kigali ku Gisozi n’urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe. 

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasobanuye ko hanatangiye gahunda yo kubaka Inzu z’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku nzibutso umunani zo ku rwego rw’Igihugu, haherewe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyange.

Madamu Jeannette Kagame yafunguye Inzu y’Amateka mu Rwibutso rwa Ntarama: Menya ibimenyetso byashyizwemo  
Inzu y’amateka yashyizwemo ibimenyetso biri mu byiciro bitatu birimo ibigaragaza amateka yaranze Bugesera mu bihe bya mbere na nyuma ya Jenoside
Madamu Jeannette Kagame yunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Ntarama
Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo abasaga 5000

Photos:

[fluentform id="3"]