sangiza abandi

Menya Icyumba cy’umukara kizafungirwamo amafoto n’amazina ya ba ruharwa bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

sangiza abandi

Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu gice cy’Amayaga mu ntara y’Amajyepfo,ihuriro ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga AGSF mu karere ka Ruhango ryishimira ko huzuye inzu izashyirwamo aya mateka abazajya bayisura bakabasha kumenya amateka y’ukuri banareba ibimenyetso

Ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo inzu ubwayo, ahazashyirwa ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bibitse amakuru, n’ahazandikwa amazina y’abazize Jenoside ku Mayaga.

Igizwe kandi n’igice cy’amateka ya Jenoside, ikagira igice cy’amateka mbere ya bakoroni no mu gihe cyabo, ikagira igice cy’amateka ya Repubulika ya mbere ni iya Kabiri, ikagira igice kigizwe n’itegurwa rya Jenoside yakorewe abatutsi, ikagira kandi igice kivuga ku kurokora kw’abatutsi bahigwaga ngo bicwe ndetse n’amateka yo kubohora igihugu, kongeraho n’igice cy’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.

Umuyobozi wa AGSF Evode Munyurangabo, ashimira ubuyobozi bw’igihugu bwumvise ubusabe bwabo bukabaha iyo nzu, kuko izabika ibimenyetso bizigisha amateka abakiri bato, no gukomeza kubungabunga ibimenyetso byihariye by’uko Jenoside yakozwe ku Mayaga.

Umwihariko w’iyi nzu Munyurangabo asobanura ko harimo icyumba cyiswe chambre noire (Icyumba cy’umukara), kizaba kirimo amafoto n’amazina  ya ba ruharwa muri Jenoside barimo n’abo ku Mayaga.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cy’Amayaga, Munyurangabo yagarutse kuri iki cyumba cyiswe Chambre noire avuga abazagifungirwamo.

Yagize ati “Chambre noire,ni icyumba tuzafungiramo natwe ba ruharwa baduhekuye cyane cyane abagaragaye mu bwicanyi ndengekamere hano iwacu ku mayaga abo rero amafoto yabo tuzayashyira muri icyo cyumba hanyuma n’urubyiruko tujye turwigisha turwereke abantu bagize uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi hano mu gihugu cyacu ariko noneho icyo cyumba tugifungiremo abo bantu”.

Iyi nzu kandi yubakishije amabuye ,nk’ikimenyetso cy’amateka nanone kuko amabuye abatutsi bayakoresheje birwanaho batera abicanyi n’ubwo baje kubaganza kuko bo bakoreshaga intwaro zirimo imbunda

Iyi nzu yubakishije amabuye kuko na yo afite amateka y’uko yakoreshejwe mu kwirwanaho

Muri ba ruharwa bagarukwaho harimo abarundi ndetse n’abakonsiye bayoboraga za Segiteri 13 zari zigize komini Muyira ndetse na ba ruharwa nk’uwo bahimbaga Pirato ari we  Nsabimana Jacques wari uyoboye CDR muri komini Ntongwe ndetse n’abandi barimo na Bagosora n’abandi bacurabwenge ba Jenoside.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango busaba buri wese ufite icyo yagira nk’ikimenyetso kizakoreshwa muri iyi nyubako kugirango azagitange kizakoreshwe mu nzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Iyi nzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi yubatse mu murenge wa Kinazi ,ari na ho hari urwibutso rw’akarere ka Ruhango  ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 63 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri aka gace k’Amayaga ubuhamya bw’abaharokokeye bugaragaza ko Jenoside yatijwe umurindi cyane n’impunzi z’abarundi bari barahahungiye aho ngo zicaga abatutsi nabi bamwe zikanarya imitima yabo zayokeje ku mbabura

Photos:

[fluentform id="3"]