Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, yibukije abakobwa ko bafite ubushobozi buhambaye bwo gukora imirimo itandukanye, guhanga udushya no kubaka umuryango uhamye abasaba ko bakwiye kwigirira icyizere kandi bakirinda ababaca intege mu rugendo rwo kugera ku ntego zabo.
Ibi yabigarutseho ku wa 9 Ukwakira 2026 ubwo yari yitabiriye gahunda yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa mu gikorwa cyabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera.
Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko “Umukobwa ushoboye; ahazaza heza” wabanjirijwe no gutera ibiti by’imbuto ziribwa muri GS Nyamata Catholique, hagamijwe kunoza imirire y’abana.
Minisitiri Uwimana yashimye intambwe abakobwa bamaze gutera mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, siporo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imyuga yafatwaga nk’iy’abagabo, bikaba byerekana ko iyo umukobwa ahawe amahirwe ashobora kugera kuri byinshi.
Yagize ati “ Bana b’abakobwa mwige mushyizeho umwete, mwigirire icyizere, mugire intego no guharanira kuzigeraho, mwirinda ibishuko n’ababaca intege.”
Yavuze ko abana b’abakobwa bagihura n’inzitizi zirimo gusambanywa no gutwita bakiri bato, hakiyongeraho imyumvire itajyanye n’igihe, asaba buri wese kurinda umwana w’umukobwa, kumushyigikira no kumuha amahirwe yo guteza imbere ubushobozi bwe.
Yasabye abahungu gushyigikira bashiki babo, kububaha, no kubarinda ingeso mbi zibabuza kugera ku nzozi zabo.
Yasabye kandi ababyeyi gukunda abana,kubatega amatwi, kubagira inama no kubakosora, kubashyigikira mu myigire no mu nzozi zabo. Yabasabye kandi gutoza abana kubaha no kwiyubaha, gukunda umurimo, gukunda Igihugu n’izindi ndangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Nubwo icyuho mu buringanire hagati y’abakobwa n’abahungu kigenda kigabanyuka ariko haracyari byinshi byo gukorwa kuko imibare igaragaza ko abahungu bakiri hejuru mu bijyanye no kubona akazi mu Rwanda.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda NISR, igaragaza ko hakiri icyuho hagati y’abagabo n’abagore mu kubona akazi kuko muri Gicurasi 2026, ubushomeri mu bagore bwari kuri 15,5%, mu gihe mu bagabo bwari kuri 11,6%. Ibi bivuze ko ubushomeri mu bagore bwari hejuru ku mpuzandengo ya 3,9% ugereranyije n’abagabo.
Ubushakashatsi bwa NISR bugaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 rwugarijwe n’ubushomeri ku rugero rwa 15,7%.











