Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na MTN Rwanda, basinye amasezerano agamije guteza imbere ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu burezi, hagamijwe guha urubyiruko ubumenyi nkenerwa ku isoko ry’umurimo rigezweho.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026, hagati ya Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana n’Umuyobozi Mukuru wa MTN, Ali Monzer.
Muri iyi gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda yo guha abanyeshuri ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga yiswe ‘Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ)’, MTN Rwanda izajya itanga murandasi, ubumenyi ku gukoresha ikoranabuhanga n’izindi serivisi zifasha ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, ku giciro kiri hasi.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yashimangiye ko ubu bufatanye buzafasha kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi, no gutanga ubumenyi bukenerwa bitari ku banyeshuri gusa ahubwo no ku barimu.
Ati” Ubu bufatanye n’ubundi Leta y’u Rwanda igirana n’abafatanyabikorwa bugamije kwagura aho ibikorwa byacu bigera. Ni ngombwa kwibutsa ko izi gahunda zizagera ku banyeshuri, ku barimu ndetse no ku mashuri menshi, bikazagira uruhare mu kongera amahirwe yo kubona akazi no gufasha abanyeshuri guhabwa inama zibayobora guhitamo neza imyuga n’inzira z’akazi bashaka gukurikira.”
Minisitiri Nsengimana yakomeje avuga ko ikoranabuhanga ari inkingi y’ingenzi mu gutegura urubyiruko rwo mu kinyejana cy’ubu.
Ati “ Ntekereza ko ari ngombwa ko urubyiruko rwacu ruhabwa amahirwe yo kubaho neza n’ubumenyi bwose bukenewe, bitari ukugira ngo rubone akazi gusa ahubwo no kubasha kwigira muri iki kinyejana cya 20.”
Yasobanuye ko muri ubu bufatanye hazajya hatangwa amahugurwa ku banyeshuri n’abarimu n’abandi bashaka kongera ubumenyi, harimo amahugurwa ahabwa abarimu ku rurimi rw’Icyongereza ndetse no gushyigikira gahunda ya ‘RISE’, ifasha urubyiruko rutari mu ishuri kubona ubumenyi ngiro bubafasha kwinjira mu isoko ry’umurimo.
Ku bijyanye n’ibikorwaremezo, Minisitiri yagaragaje ko nubwo amashuri arenga 83% amaze kubona murandasi, ariko hakiri n’anadi igomba kugezwamo.
Ati” Turacyafite akazi ko kugeza murandasi mu mashuri asigaye, ariko si ukuyigezamo gusa, ni no kuyikoresha neza mu kwigisha no kwiga. Iyi mikoranire izadufasha no kuganira ku buryo murandasi n’itumanaho byarushaho kuba bihendutse ku mashuri.”
Ku ruhande rwa MTN Rwanda, Umuyobozi Mukuru wayo, Monzer Ali, yavuze ko iki kigo kizibanda ku bikorwa bifatika bifasha uburezi n’urubyiruko.
Ati “Ubu bufatanye na Minisiteri y’Uburezi bugamije kwemeza ko ikoranabuhanga rifasha koko kwiga no kwigisha. Mu kongera amahirwe yo kubona murandasi, gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga no guteza imbere ubumenyi bw’ikoranabuhanga, turimo gufatanya gutuma uburezi burushaho kuba bufite ireme kandi bugera kuri bose.”
Yongeyeho ko binyuze muri gahunda yatangijwe na MTN ya MTN Skills Academy, batanga amahugurwa ku buntu ajyanye n’ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga, kwamamaza hifashishijwe ikoranabuhanga, isesengura ry’amakuru, ubumenyi mu micungire y’imari n’ubushobozi bwo kwitegura akazi n’andi mahugurwa mu byiciro bitandukanye arenga 500, yose wasanga kuri murandasi.
Aya masezerano ahura na gahunda z’igihugu ziterambere zirimo NST2 na Viziyo 2050, zigamije guteza imbere uburezi bufite ireme no kwihangira imirimo hifashishijwe ikoranabuhanga.






