Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibyo ubutegetsi bwa Congo bukomeje kuvuga ku mutwe wa FDLR ari ibinyoma kandi bigomba kugira aho bigarukira.
Ni ubutumwa yatambukije ku rubuga rwa X, asubiza ubwa Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, wavugaga ko ko umutwe wa FDLR atari ikibazo ku Rwanda ahubwo ko ari urwitwazo ruganisha ku mabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere wa Congo.
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuruma buhuha ku ngingo yo gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukomeje guhabwa intebe mu gisirikare cya Congo FARDC.
Muyaya kuri X yavuze ko abagize umutwe wa FDLR bavuye mu Rwanda mu myaka 32 ishize bityo ko batakabaye baba ikibazo ku mutakano w’u Rwanda.
Yagize ati “Ni urwitwazo! Ese aba FDLR bahunze u Rwanda mu 1994, bashobora kuba ikibazo ku butegetsi bw’u Rwanda nyuma y’imyaka 32? Oya!”
Yakomeje avuga ko ibyo u Rwanda ruvuga ari urwitwazo rwo gushaka kwigarurira Uburasirazuba bwa Congo kuko FDLR atari ikibazo ku Rwanda.
Yagize ati “Iyo turebye urugendo rwo kwigarurira u burasirazuba bw’igihugu kuva mu 1997, u Rwanda, papa, n’abahungu barwo, cyane cyane RCD, bigaruriye intara ya Kivu y’Amajyaruguru imyaka myinshi. Kuki batigeze bahagarika ikibazo cya FDLR”?
Muyaya wasaga nk’ugaragazaga ko FDLR itakibaho nyuma y’imyaka 32, yivuguruje mu mvugo avuga ko mu bihe bitandukanye ubutegetsi bwa Congo bwakoze ibikorwa byo gusenya uyu mutwe ndetse hibazwa impamvu y’ibi bokorwa kandi nyamara FDLR itakibaho.
Yagize ati “Hagati ya 2009 na 2020, FARDC yakoze ibikorwa byinshi bya gisirikare, haba ibyo yakoze yonyine cyangwa ibyo yafatanyije n’ingabo z’u Rwanda RDF, byo kurwanya FDLR, harimo no kwica umuyobozi wabo ndetse no gucyura ibihumbi by’abarwanyi babo mu gihugu cyabo, u Rwanda”.
Patrick Muyaya ntiyagarukiye aho ahubwo yagiye kure avuga ko ndetse kugeza n’ubu muri iki gihe, u Rwanda rugenzura ibice by’igihugu FDLR iherereyemo.
Yongeyeho ko FDLR ari umutungo kamere ikaba ari nayo mpamvu nyamukuru y’intambara
Yagize ati “ Ukuri n’uko FDLR ari zahabu, coltan, n’umutungokamere wose ugwiriye muri kariya gace k’igihugu cyacu, impamvu nyazo z’intambara.”
Nyuma y’ibyo Muyaya yari amaze gutangaza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibyo ubutegetsi bwa Congo bukomeje kuvuga ku mutwe wa FDLR ari ibinyoma kandi bigomba kugira aho bigarukira.
Amb Nduhungirehe yasubiye inyuma amwibutsa ko ku wa 21 Werurwe 2024, mu nama yahuje abaminisitiri mu biganiro bya Luanda, uwari Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, yagaragaje ubushake kuri gahunda yo kurandura FDLR.
Yasobanuye kandi ko mu itangazo rya nyuma byari byanashyizweho umucyo mu buryo bugaragara, ko FDLR igomba gusenywa, u Rwanda na rwo rukabona gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.
Yavuze ko Isi yose yatunguwe no kubona Lutundula wari wemeje ibyo, nyuma y’iminsi ibiri gusa, ahakana ko FDLR itabaho.
Ibyo abayobozi ba Congo batangaza bitandukanye n’ukuri nabo bazi kuko wakwibaza impamvu mu biganiro bitandukanye n’amasezerano atandukanye asinywa bemera ingingo yo gusenya uyu mutwe wa FDLR kandi bavuga ko utakibaho.




