Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatanze ubutumwa yise ubw’umunsi by’umwihariko abuha urubyiruko burusaba kureka icyuma ahubwo rugaterura icyuma.
Ubu butumwa yabutanze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2026.
Yagize ati,”Waramutse Rwanda cyane cyane urubyiruko! Ubutumwa bw’umunsi: Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma! Ubaka umubiri n’ubwonko bwawe ubiha ibigufasha gukora no gutekereza neza kandi ntakiruta siporo kuri iyo ngingo!”
Yakomeje agira ati,”Gira intego yo gutera intambwe irushijeho mubyo ukora byose. Nanjye nagerageje kuva kuri 12kgs njya kuri 14kgs uko byangendekeye nzabibara ubutaha ariko ntagucika intege.”
Ubu butumwa bwaje bukurikira amashusho yashyizeho ari gutera ibiro biremeye ibizwi nko guterura icyuma.
Waramutse Rwanda cyane cyane urubyiruko!
— Nelly Mukazayire (@nmukazayire) September 18, 2026
Ubutumwa bw'umunsi: Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma!
Ubaka umubiri n'ubwonko bwawe ubiha ibigufasha gukora no gutekereza neza kandi ntakiruta siporo kuri iyo ngingo!
Gira intego yo gutera intambwe irushijeho mubyo ukora byose💪🏾… pic.twitter.com/D4mwdWvXeA








