Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yibukije urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye ko nta myaka mito ibaho yo gukorera no kwitangira Igihugu, ndetse akebura bamwe mu bagaragaza imyitarire irimo ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2026, ubwo yatangizaga icyiciro cya gatanu cya gahunda y’Uburere Mboneragihugu ‘Ndi Umunyarwanda’ igenewe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, amashuri makuru na za kaminuza, igikorwa cyabereye ku Ishuri rya Lycée de Kigali.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda yashyizweho na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ku bufatanye n’Umuryango wa Unity Club hagamijwe kwigisha no gusobanurira neza urubyiruko amateka y’Igihugu.
Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko ibiganiro bya “Ndi Umunyarwanda” bisanzwe bitangwa mu mashuri makuru na za kaminuza, kandi ko byagiye bitanga umusaruro mu gufasha abanyeshuri kurushaho kwibona muri gahunda zitandukanye z’Igihugu.
Yasobanuye ko icyatumye ibi biganiro bizanwa no mu mashuri yisumbuye ari uko hari imyitwarire mibi yagiye igaragara mu rubyiruko ruyigamo.
Ati “Kuba dutangije ibi biganiro mu mashuri yisumbuye ni uko hari imyitwarire tubona mu rubyiruko ruyigamo, namwe mugomba gukosora. Hari n’aho twagiye tubona bamwe mu banyeshuri bagaragaza imyitwarire ijyanye n’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Mu kiganiro yatanze, Minisitiri Utumatwishima yakomoje ku myitwarire idahwitse iranga bamwe mu rubyiruko irimo kunywa ibiyobyabwenge, ndetse n’abasigaye bagaragaza imyitwarire mibi ku mbuga nkoranyambaga.
Avuga ko bamwe muri uru rubyiruko bagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside babikura ku mbuga nkoranyambaga kuri bamwe mu bahunze u Rwanda barufitemo amateka ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abandi bagakura amakuru mabi ku bafunguwe bari barafungiyewe Jenoside bagamije kwikuraho icyaha.
Minisitiri Utumatwishima yakomoje ku mateka y’Abakoloni yagejeje kuri Jenoside harimo kwigisha ivangura n’ubuhemu bakoreye umwami Yuhi V Musinga kugeza ubwo bamuciye mu Rwanda.
Ati ” Buriya nimujya mwumva duhanganye n’Ababiligi baduhemukiye kuva kera, bafashe umwami wayoboraga Abanyarwanda baramubwira ngo va mu Rwanda genda ntugishoboye kuyobora hano. Buriya twagize umuyobozi w’u Rwanda abazungu birukanye mu Rwanda, icyo muzacyandike nk’inzika mujye muyigendana.”
Yakomoje ku mateka y’ivangura yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwa Habyarimana Juvenal na Kayibanda Gregoire yari asimbuye ku butegetsi.
Yaboneyeho gusaba urubyiruko kwirinda ikigare no guhurura by’umwihariko mu bintu bibi, abagaragariza ko n’abarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu icyo gihe bari urubyiruko rwo mu miryango yari imaze imyaka isaga 30 yarahunze u Rwanda kubera amacakubiri.
Ati ” Bari bato batari gito, Inkotanyi muri 90 nibwo batangije urugamba rwo kubohora Igihugu rwaje no guhinduka urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.”
Yakomeje avuga ko rutari urugamba rworoshye cyane, cyane ko n’uwari uruyoboye ku ikubitiro ariwe Maj Gen Fred Gisa Rwigema yahise yicwa ariko akaba ari Intwari y’Igihugu, akomeza avuga ko nyuma yaho Perezida Kagame wari mu mashuri hanze yahisemo kuyashyira ku ruhanda aza gukomeza urugamba kugeza ahagaritse Jenoside.
Yagize ati ” Rubyiruko rero nta myaka mito ibaho, abari bato icyo gihe bigaga mu mashuri yisumbuye baretse amashuri bajya ku rugamba kugirango igihugu cyizongere kibeho, abandi bari bato nka mwe mu gihe cy’urugamba amashuri ntiyakomeje, abandi bari bato nka mwe barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94.”
Minisitiri Utumatwishima avuga ko kubaka igihugu nyuma ya Jenoside byasabye imbaraga, ndetse ashimira abarokotse Jenoside bemeye gutanga imbabazi ku bakoze Jenoside bemeye icyaha bagasaba imbabazi.
Yongeye gushimangira ibintu bitatu Perezida Kagame yigeze gutangaza ko bizatuma Abanyarwanda bongera kwiyubaka birimo Kubaka ubumwe, Gutekereza imishinga minini, ndetse no Kubazwa inshingano.
Umunyamabanga wa Unity Club, Uwacu Julienne we yagarutse ku rugendo rutoroshye rw’abana bavutse ku babyeyi basambanyijwe mu gihe cya Jenoside n’ibindi bikomere abana bahuye nabyo bifitanye isano na Jenoside, avuga ko mu bushakashatsi Unity Club yakoze babonye uburemere bw’ibikomere bagendana ariko banareba uburyo bwo kubafasha.
Avuga ko hari ibikorwa bitandukanye bikorwa na Minisiteri y’Ubuzima, abafatanyabikorwa bakorana n’inzego za leta n’ibindi bikorwa n’urubyiruko mu gufasha aba bana kubomora ibikomere, ndetse n’ubuhamya butangwa na bamwe mu bakize ibi bikomere basangiza abandi urugendo rw’ubuzima rwabo.
Ati ” Kimwe mu bintu byabafashije gukira ni uko igihugu kitigeze kibahora uburyo bavutsemo, nubwo bavutse binyuze mu cyaha cyakorewe ababyeyi babo, ariko abo bana nta cyaha bagira, gahunda zifasha urundi rubyiruko kwiga, izibafasha guhanga imirimo nabo zibageraho.”
Uwacu Julienne yasoje asaba urubyiruko kurangwa n’ubushishozi no guhitamo igikwiriye ndetse abasaba kuzajya bakomeza kuganira no kwigishanya amateka y’Igihugu.

Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima yibukije urubyiruko ko ababohoye Igihugu bari mu myaka nk’iyabo

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kwirinda guhurura by’umwihariko mu bintu bibi

Uwacu Julienne yasabye abanyeshuri kujya bakomeza kuganira ku mateka y’Igihugu mu matsinda yo ku mashuri

Umuyobozi wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana avuga ko kwigisha amateka y’Igihugu mu mashuri ari gahunda yunganira integanyanyigisho iganisha ku bumwe, gukunda umurimo n’ubupfura

Umuyobozi wa Lycee de Kigali we avugako nubwo bari basanganywe igikorwa cya ‘Ndi Umunyarwanda’ ariko kigiye kurushaho gushimangirwa







Abanyeshuri bagize umwanya wo gususuruka bari kumwe n’abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ‘Ndi Umunyarwanda icyiciro cya gatanu





