sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yaganiriye na Perezida wa Namibia ku mubano w’ibihugu byombi 

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Namibia, Netumbo Nandi-Ndaitwah, bigamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Aba bayobozi bombi bahuye ku ruhande rw’Inama ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Dr. Nsengiyumva yari intumwa idasanzwe ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, muri iyi nama yigaga ku guharanira ko amazi meza n’ibikorwa by’isuku n’isukura biboneka ku buryo burambye hagamijwe kugera ku ngamba zikubiye mu Cyerekezo 2063.

Nyuma y’Inama, Minisitiri w’Intebe, Dr.Nsengiyumva yahuye na Perezida wa Namibia baganira ku gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Namibia no kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Namibia bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane, ubusabane n’inyungu rusange z’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi bihuriye ku ntego yo guteza imbere umugabane wa Afurika binyuze mu miyoborere myiza, amahoro n’umutekano, ubucuruzi bwisanzuye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

U Rwanda na Namibia byombi bishyira imbere guteza imbere urwego rw’abikorera no koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

Mu rwego rw’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), ibihugu byombi bifite amahirwe yo kongera ubuhahirane, cyane cyane mu bijyanye n’ubwikorezi, ubuhinzi, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.

Namibia ifite ubukungu bushingiye cyane ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburobyi n’ubworozi, mu gihe u Rwanda rwateje imbere cyane urwego rwa serivisi, ubwikorezi bwo mu kirere, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.

Ibihugu byombi bihuriye ku ruhare rukomeye mu kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika. Aho u Rwanda rutanga umusanzu munini mu butumwa bw’amahoro, mu gihe Namibia na yo ifite amateka meza mu kubaka inzego z’umutekano zubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu.

U Rwanda na Namibia kandi bishyira imbaraga mu guteza imbere uburezi n’iterambere ry’urubyiruko nk’inkingi y’iterambere rirambye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]