sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva azahagararira Perezida Kagame muri UNGA 81

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, azahagararira Perezida Kagame mu Nama y’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA 81) izabera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva azageza ijambo rye ku bitabiriye iyi nama ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026, aho azagaragaza ibintu by’ingenzi u Rwanda rushyira imbere ku bibazo by’ingenzi bireba Afurika n’akarere.

Mu nama ya UNGA 81, biteganyijwe ko azitabira ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru, n’inama z’abakuru b’ibihugu, bigamije kungurana ibitekerezo n’abafatanyabikorwa no guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Ibiganiro rusange bya UNGA 81 bizaba kuva ku wa 22 kugeza ku wa 28 Nzeri.

Muri iki cyumweru hateganyijwe kandi ibiganiro byihariye ku mihindagurikire y’ikirere, uburenganzira ku iterambere, izamuka ry’inyanja, kwirinda no guhangana n’ibyorezo, ndetse n’ibindi bibazo bireba amahoro, umutekano n’iterambere rirambye.

Mu zindi ngingo ziri ku murongo w’ibiganiro harimo amahoro, umutekano n’ubutabera, iterambere rirambye, imihindagurikire y’ikirere, uburenganzira bwa muntu, ubufasha bwa kimuntu, impunzi n’abimukira, ndetse n’imiyoborere y’ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI).

Iyi nama ibaye mu gihe isi ihanganye n’intambara n’amakimbirane, ibibazo by’ubutabazi, ubusumbane ndetse n’ingaruka zikomeje kwiyongera z’imihindagurikire y’ikirere. 

Inama y’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA 81) izabera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Photos:

[fluentform id="3"]