Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, ari mu mirimo ya nyuma yo gutunganya inzu yujuje imutwaye arenga miliyoni 800 Frw.
Mu mashusho yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu Nyampinga w’imyaka 29 y’amavuko atambagira iyi nzu ubona ko ari ngari, yubatswe mu buryo bugezweho, igaragaramo ibyumba byinshi, ndetse hanze yayo hari ikibuga kinini, pisine na parikingi.
Amakuru yizewe Umunota ufite ni uko Miss Mutesi Jolly yahereje uwagombaga kumwubakira iyi nzu, miliyoni 800 Frw, akamushinga imirimo yose kugeza ku musozo.
Gusa aya mashusho agaragaza ko iyi nzu itarageramo ibikoresho by’imbere nk’intebe, ameza n’ibindi bikoresho bisabwa mu nzu imbere.
Miss Jolly yamenyekanye ubwo yegukanaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ahigitse abandi bakobwa 20 bari bahataniye iri kamba.
Niwe Nyampinga wa mbere wahagarariye u Rwanda muri Miss World ya 2016, nubwo atagize amahirwe yo kwegukana iri kamba.
Mu minsi ishize uyu Nyampinga yavuzwe mu rukundo n’umuherwe w’Umunya-Tanzania, Lugumi Saidi, biturutse ku nshuro nyinshi aba bombi bagiye bifashisha imbuga nkoranyambaga baca amarenga y’urukundo rwabo.
Uyu munsi Miss Jolly ni umwe mu Banyarwandakazi bafite izina rikomeye mu Rwanda no mu Karere, bitewe n’ibikorwa bitandukanye agenda agaragaramo.







