Yifashishije konti ye ya X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mata 2026 Anne yasangije abamukurikira ubutumwa yageneye umugabo we Martin Nyilijabo kuri uyu munsi w’isabukuru ye y’amavuko.
Mu butumwa burebure yanditse mu rurimi rw’Igifaransa, Anne yasobanuye Martin Nyilijabo nk’umugabo udasanzwe amwifuriza imigisha myinshi no kurama.
Ati “ Uyu munsi isanzure ry’arawishimiye kubera roho idasanzwe yarije kumurikira Isi. Umugabo w’agaciro ntagereranywa umubyeyi mwiza akaba n’umukunzi uhebuje.
“Kuri uyu munsi wawe ndasaba ngo ubuzima buguhe urukundo, ubwitange n’ubupfura wowe utanga utizigamye”
“Imana ikuhagire imigisha, iguhe ingufu, ubuzima buzira umuze, ndetse amahoro n’umucyo bisendere ubuzima bwawe”
“Isabukuru nziza rukundo rwanjye, nkukunda kurenza ibyo amagambo yasobanura”
Martin Nyilijabo na Anne Niwemwiza bakoze ubukwe muri 2015 ndetse aba bombi bakaba bariganye mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) mu ishami ry’itangazamakuru
Kuri uyu munsi Martin Nyilijabo wigeze gukorera Radio Rwanda, akora mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) aho ari inzobere ishinzwe kugenzura amakuru atangwa, ni mu gihe Anne Niwemwiza wamamaye ubwo yari umunyamakuru kuri KT Radio , ubu ari umunyamakuru wa BBC ishami rya Kenya.
Anne Niwemwiza na Martin Nyilijabo bakoze ubukwe muri 2015


Anne Niwemwiza na Martin Nyilijabo bamaze imyaka 11 babana



Ubutumwa Anne Marie Niwemwiza yageneye Martin Nyilijabo
Aujourd’hui, le ciel a célébré le jour où une âme rare est venue illuminer ce monde.
— NIWEMWIZA Anne Marie (@Annemwiza) April 28, 2026
Un homme d’une valeur inestimable, un père admirable dont la présence est une bénédiction, et un partenaire dont le cœur est aussi grand que sincère.
En ce jour qui t’appartient, je prie pour… pic.twitter.com/whnxRomDmp








