sangiza abandi

Mu Rwanda ibiciro ku masoko byiyongereyeho 13% muri Mata 2026

sangiza abandi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Mata 2026 byiyongereyeho 13% ugereranyije n’uko byari bimeze muri Mata 2025. Muri Werurwe 2026 byari byiyongereyeho 9,2%.

Ibipimo NISR yashyize hanze ku wa 10 Gicurasi 2026, byerekanye ko muri Mata 2026, ibiciro mu mijyi byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 17,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 21,3%.

Hari kandi ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 23,7% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,5%.

Ibipimo bya NISR kandi byerekana ko ugereranyije Mata 2026 na Werurwe 2026, ibiciro byiyongereyeho 4,7%.

Yasobanyue ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5,9% ndetse n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,1%.

Muri rusange ugereranyije Mata 2026 na Mata 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 12,5%.

Mu byaro naho ibiciro byariyongeye

Muri Mata 2026, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 10,6% ugereranyije na Mata 2025. Ibiciro mu kwezi kwa Werurwe 2026 byari byiyongereyeho 6,7%.

NISR igaragaza ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Mata 2026 ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14,9%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 23,9%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 36,3% ndetse n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 15,2%.

Ugereranyije Mata 2026 na Werurwe 2026, ibiciro byiyongereyeho 6,8%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 15,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 33,3%

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)

Muri Mata 2026, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 11,5% ugereranyije na Mata 2025. Ibiciro mu kwezi kwa Werurwe 2026 byari byiyongereyeho 7,7%.

NISR igaragaza ko zimwe mu mpamvu byatumye ibiciro byiyongera muri Mata 2026 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15,6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 22,8%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 26,6% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17,1%.

Ugereranyije Mata 2026 na Werurwe 2026, ibiciro byiyongereyeho 5,9%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 11,1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 19,2%.

Mu Rwanda ibiciro ku masoko byiyongereyeho 13% muri Mata 2026
Ugereranyije n’umwaka ushize wa 2025 ibiciro ku masoko bikomeje gutumangira

Photos:

[fluentform id="3"]