sangiza abandi

Navuye mu Isibo y’abanyabyaha i Mageragere ngera mu Ngoro y’Inkotanyi- Bamporiki yabatijwe bushya muri RPF

sangiza abandi

Bamporiki Edouard yongeye gushima Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, wamuhaye imbabazi nyuma yo guhamywa ibyaha byo gusaba cyangwa kwakira indonke n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Yabigarutseho mu butumwa yatangiye mu Nama Nkuru ya 17 ya FPR Inkotanyi, yabereye kuri Intare Conference Arena i Rusororo, ku wa 19 Ukuboza 2025.

Bamporiki ni umwe mu bitabiriye iyi nama yahurije hamwe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga 2200 ndetse n’inshuti zabo.

Yatanze igitekerezo cye yabanje gusasira, asaba imbabazi, agaragaza kwicuza ku byaha yakoze, akanabihanirwa mu nkiko, nyuma y’Ikiganiro cyagarutse ku kubaka u Rwanda mu cyerekezo 2035 na 2050.

Muri iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Kubaka umusingi uhamye w’Igihugu cyacu”, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bunguranye ibitekerezo ku cyakorwa mu kurushaho gushimangira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Bageze mu mwanya w’ibibazo n’ibitekerezo, Bamporiki yasabye umwanya, atangira avuga icyamutinyuye gufata ijambo mu Nama Nkuru ya RPF.

Yagize ati “Nyakubahwa Chairman [Perezida Kagame] mpagaze mu mbabazi mwampaye kugira ngo ku bw’imbabazi mbashe kubona icyo navugira mu Nteko muyoboye. Bitabaye zo sinari kuba ndi hano. Nari kuba ndi aho ibyaha nakoze amategeko yagennye ko njya kandi mpakwiye ariko mu bushishozi bwanyu no mu bupfura bwanyu mushima kunkurayo bidasabye ko igihe cyagenwe kigera.”

Perezida Kagame yahise amubwira ko akwiye kuba yarakuye isomo mu byo yanyuzemo.

Ati “Nibwire ko ibyo byose byabaye wabivanyemo isomo, ubu tureba imbere, tugiye gukora neza.”

Aya magambo yururukije umutima wa Bamporiki, ubona ko yiyumvise nk’uwongeye kubabarirwa bwa kabiri.

Bamporiki wavugaga atuje, amagambo wabonaga ko yayegereje umutima cyane, yakomeje avuga ko kuba yongeye guhagarara mu Nteko ya RPF, imbere ya Chairman wayo n’abanyamuryango abifata nko kubatizwa bushya.

Ati “Umugisha wo mu Nteko Rusange muyoboye, ni wo numvaga nifuza. Iyi Nteko ndayibona nk’iriba nakwikubitamo nkavuka ubwa kabiri.”

Yongeye kwatura ibyaha yakoze, ahamya ko atazabisubira ukundi ngo ashavuze abanyamuryango.

Yakomeje ati “Umubabaro nateye abanyamuryango, umubabaro nabateye [Chairman], hari ibyo navuga bikaba byanasohora. Ndatekereza ko iri joro nsinziriye najya mu Ijuru nishimye. Narababaje, ntabwo nzabyongera, nta nubwo nzongera kwegera aho umubabaro nababaza umunyamuryango wakomoka.’’

Bamporiki yavuze ko hari abatekereza ko ibyaha yahamijwe n’inkiko atabikoze ariko yongera guhamya ko yabikoze, akakira indonke. Yunzemo ko yasabye imbabazi ariko iyo bitaba impuhwe za Perezida Kagame atari kuzihabwa.

Ati “Iyo bitaba imbabazi zanyu, ntabwo nava mu Isibo y’abanyabyaha i Mageragere ngo ngere mu isibo y’Abanyamuryango, mu ngoro y’Inkotanyi ngo mbone icyo mvuga kandi ndabizeza ko bitazongera. Ntibizongera gusubira inyuma.’’

Bamporiki Edouard wafunzwe nyuma y’igihe gito akuwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko yavuze ko yari akirwana no kubwira Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi uko yapfuye n’uko Perezida Kagame yongeye kumuzura.

Ati “Iyo turebye iki gihugu mwavanye ku manga, mukaba mukigejeje aho kigeze, hari ibintu byinshi Leta za mbere zakoze by’amakosa n’ibyaha mwarwanyije murabyanga, bituma Igihugu kigeze aha kigeze. Ni politiki n’imibereho y’Abanyarwanda muharanira.’’

“Ntekereza ko hari ibintu bajya bavuga ngo umunsi Yesu yazuye Razaro, abantu baho bamenye ko yamukundaga kuko yamuzuye. Sintekereza ko twahora dupfa ngo afande atuzure, ngo tubone kumenya ko yadukundaga.”

Nyuma yo gusaba imbabazi, Bamporiki yasabye abanyamuryango ko icyaha cye n’iby’abandi banyamuryango byaba isomo ku bandi kugira ngo na bo batazabigwamo.

Ati “Chairman aradukunda, ariko kandi ibyaha by’abanyamuryango bambanjirije nanjye ubari imbere, biramutse bibaye isomo ku banyamuryango bato n’abakuru byatuma tworoherwa muri cya cyerekezo tuganamo, ntitugore abacuruzi, ntitugore Umuryango wadutumye.”

Ku wa 23 Mutarama 2023 ni bwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano byari byahawe Bamporiki Edouard by’imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

Icyo gihe Bamporiki yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Yahanwe nyuma yo kujuririra igihano cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa imyaka 4, agatanga n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw muri Nzeri 2022.

Yongeye kumwenyura ku wa 18 Ukwakira 2024, ubwo izina rye ryashyirwaga mu bandi bagororwa 32 barimo na CG (Rtd) Emmanuel Gasana wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba, bahawe imbabazi na Perezida Kagame.

Kuva Bamporiki arekuwe ni bwo bwa mbere yavugiye mu ruhame rw’abantu benshi biganjemo abafata ibyemezo mu nzego za Leta.

Photos:

Photos: Paul Kagame Flickr

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka