sangiza abandi

Ngororero: Byagenze bite ngo uruganda rwashowemo miliyoni 688 Frw rumare imyaka 13 rutarakora

sangiza abandi

Abaturage batuye mu Karere ka Ngororero bakomeje kwibaza amaherezo y’uruganda rumaze imyaka irenga 13 rutaratangira gukora nyamara rwari rwitezweho impinduka zishingiye ku iterambere ku batuye muri aka Karere muri rusange ariko by’umwihariko ku baruturiye.

Uru ruganda rwubatswe mu Murenge wa Muhororo, Akagari ka Rugogwe Umudugudu wa Kibingo aho imirimo yo kurwubaka yatangiye mu 2011 aho rwari rwitezweho gutunganya umusaruro w’imyumbati.

Nk’uko byari biteganyijwe mu nyigo y’umushinga wo kurwubaka, igaragaza ko rwagombaga kuzura mu 2012 rugatangira gukora mu 2013 n’ubwo atari ko byagenze kugeza n’ubu.

Nubwo  abaturage bo muri aka Karere by’umwihariko abaturiye mu Murenge rwubatsemo bari bishimiye ko bagiye kwegerezwa igikorwa remezo kizabafasha mu iterambere ry’abo.

Ariko nanone bamwe bagaragaje impungenge zikomeye zijyanye n’uko hatazaboneka umusaruro uhagije w’imyumbati uru ruganda ruzatunganya kuko muri Muhororo hatera imyumbati myinshi yahaza uruganda.

Ntibyatinze kuko kimwe mu bivugwa ko byadindije gutangira gukora kwa rwo ni umusaruro mucye w’imyumbati ugaragara mu gace uru ruganda rwubatsemo ndetse no mu karere kose muri rusange.

Nyuma yo kugaragaza izi mpungenge, inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo zatangiye gushaka uko cyavugutirwa umuti ndetse ubwo Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bavuka muri aka Karere barusuraga muri Kanama 2014, basabye inzego z’ubuyobozi kwihutisha gahunda yo kongera umusaruro w’imyumbati.

Icyo gihe Abadepite bavuze ko kuba abatuye mu Ngororero ari bo bihitiyemo urwo ruganda, bagomba kongera umusaruro w’imyumbati ihera kugira ngo babyaze inyungu imari ya Leta yarushowemo.

Nubwo hafashwe izo ngamba ariko bamwe mu baturage baturiye urwo ruganda bavuze ko batabonye imbuto ihagije yo guhinga ndetse banavuze ko nyuma yo gushishikarizwa guhinga ibigori mu bice bimwe na bimwe by’aka Karere, abahingaga imyumbati bahise bahagarika kuyihinga.

Ikibazo cyakomeje kuba ingutu

Nyuma yo kubona ko umusaruro w’imyumbati udahagije kuri urwo ruganda, hafashwe indi gahunda ko ruzajya runatunganya ibigori hashingiwe ko rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 15 ku munsi.

Icyo cyemezo na cyo nticyatanze umuti kuko nyuma na none Inama Njyanama y’Akarere  yafashe umwanzuro wo kwegurira abikorera uru ruganda kugira ngo ruzabashe gutanga umusaruro ariko na byo biranga biba iby’ubusa.

Mu gihe hari hagishakishwa uko uru ruganda rwatangira gutanga umusaruro haje kugaragara ikindi ikibazo cy’ubushobozi n’ubuziranenge bw’imashini zazanywe muri uru ruganda  aho zari zatangiye kurwara umugese nta n’umwaka zimaze.

Ubwo Intumwa za rubanda mu nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi zagiriraga uruzinduko mu Ngororero mu 2015, zatangarije ubuyobozi bw’akarere bwasanze imashini zazanywe mu   ruganda zaratangiye kurwara umugese bityo bakaba batizeye ubuziranenge bwazo, kuko imashini zo ku rwego nk’urwizashyizwe muri uru ruganda ubundi zitajya zirwara umugese.

Icyo gihe Depite Ngabo Amiel na Manirarora Annoncée, bavuze ko uko babonye izo mashini byabateye impungenge ko zishobora gutanga ifu yanduye cyangwa ihumanye, bityo basaba ko uru ruganda rwazagenzurwa mbere yo gutangira imirimo.

Ese ikibazo kigezehe, ubuyobozi bw’Akarere buriho bubivugaho iki?

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yabwiye RBA , ko kuba uru ruganda rumaze imyaka irenga 13 rudakora byatewe n’uko rwiyemezamirimo yazanye imashini zitujuje ubuziranenge bigatuma bajya mu manza nawe imyaka myinshi ariko agaragaza ko ikibazo kigiye gukemuka kuko kuri ubu Akarere kamutsinze.

Meya Nkusi avuga ko nyuma yo gutsinda rwiyemezamirimo kuri ubu uru ruganda rugiye kwegurirwa abikorera ndetse ibyo rwari rwarateganyirijwe gukora bizahinduka, ntirutunganye imyumbati ahubwo ko rugiye kujya rutunganya kawunga n’ibiryo by’amatungo.

Yavuze ko hakiri ibiri gukorwa bisabwa kugira ngo himurwe uwari umutungo wa leta ujye ku muntu ku giti cye kandi biri mu nzira zanyuma bikorwa.

Yagize ati “ Turi mu nzira yo kubishyira ku murongo, ubu tugeze ku cyiciro cy’aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yemeza ko umutungo wa leta uhabwa umuntu ku giti cye hanyuma uwo muntu yamara kwishyura agatangira gukoresha uru ruganda ndetse ubu twavuga ko byenda kurangira”.

Akarere ka Ngororero kagaragaza ko imirimo yo kubaka uru ruganda n’imashini zagiyemo byatwaye miliyoni 688 n’ibihumbi birenga 300 Frw.

Uruganda rwugombaga gutangira gukora mu 2013 ariko nanubu ntururakora
Imashini zazanywe muri uru ruganda zazanye umugese nta mwaka ushize
Hazanywe imashini zitujuje ubuziranenge
Meya wa Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko ikibazo kigeze kure gikemurwa uruganda rugatangira gukora

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka