sangiza abandi

Ninde uzabazwa ibibera Uvira ?

sangiza abandi

Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, AFC/M23 ikimara kuva mu mujyi wa Uvira, abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo nibo babanje kuwinjiramo, nyuma yaho kandi  ku mugoroba wo kuri uwo munsi hakurikiyeho kwinjira kw’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Ibi byabaye nyuma y’itangazo ryasohowe kuwa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026 n’umutwe wa AFC/M23, rivuga ko wavuye muri Uvira “byuzuye”.

Ibi bakaba barabikoze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubusabe bw’umuhuza mu kibazo cya RDC, ari we Amerika , kugira ngo hubahirizwe amasezerano y’amahoro.

Abaturage bo muri uwo mujyi bemeje ko biboneye n’amaso yabo abarwanyi ba Wazalendo binjira mu mujyi mu masaha ya mu gitondo, bakurikirwa n’abasirikare ba FARDC nimugoroba.

Amerika yasabye AFC/M23 gusubira mu bice yahozemo, mu ntera y’ibilometero 75 ivuye mu Mujyi wa Uvira, iyizeza ko ari bwo umuryango mpuzamahanga uzoroherwa no kubungabunga umutekano w’abasivile.

Kuva M23 yafata Uvira abaturage bongeye gutekana, babayeho mu mahoro, bajya mu mirimo yabo bisanzuye nta rugomo, nta bujura cyangwa ubwambuzi.

Nubwo AFC/M23 yavuye muri Uvira impungenge ni nyinshi cyane kuko benshi bagaragaza ko nyuma y’uko uyu mutwe uvuye muri Uvira hashobora kuba ubwicanyi ku bari bawushyigikiye.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba barwanyi bakiriwe na bamwe mu baturage, nubwo hari n’andi mashusho yerekanye ibikorwa by’ubusahuzi bukomeye byabaye mu gihe Wazalendo binjiraga muri uwo mujyi.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo ugenzurwa na Leta, Jean Jacques Pulusi Sadiki, uri i Bujumbura aho yahungiye, asaba abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo.

Yagize ati “Ni ukwitonda cyane,” asaba abaturage kwirinda ibikorwa byose by’urugomo, cyane cyane ibishingiye ku moko cyangwa ku rwego urwo ari rwo rwose rwo kwihorera.”

Guverineri Pulusi yongeye gushimangira ko ubuyobozi bw’intara buzasubira i Uvira ndetse n’i Bukavu mu minsi mike iri imbere bazayisubiza, ashimangira ati “Ibyo twibwe byose tuzabisana, ariko amahoro n’umutekano bigomba kuboneka.”

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye, yatangaje ko uwo mutwe wakuyeho umutwe wa nyuma w’ingabo wari ushinzwe “kugenzura” umutekano w’abaturage mu gihe hategerejwe ko uwo mujyi ushyikirizwa “ingabo zitabogamye”.

Amashusho yasohotse yerekanye imirongo y’abasirikare ba AFC/M23 iva muri Uvira .

Mu ntangiriro z’Ukuboza umwaka ushize, AFC/M23 yafashe Uvira nyuma y’imirwano ikaze yari imaze iminsi ibera mu bice biyegereye, bituma ingabo za Leta, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bahungira mu majyepfo.

Leta ya Kinshasa na Washington byahakanye ko AFC/M23 yari yaravuye muri uwo mujyi, bikemezwa kandi na sosiyete sivile yo muri ako gace.

Kwinjira kwa Wazalendo muri Uvira ku Cyumweru, nk’uko bivugwa n’abari aho, byemeza byuzuye ko AFC/M23 yawuvuyemo.

Mu itangazo rye, Lawrence Kanyuka yavuze ko mu gihe AFC/M23 yari imaze ifite Uvira, abaturage “babayeho mu mahoro, bakora imirimo yabo nta bwoba, nta bujura cyangwa ubwambuzi”.

Yongeyeho ko nyuma yo kuhava, uwo mutwe utagomba kubazwa ibizaba mu mujyi no ku baturage bawo, avuga ko inshingano zo kurinda umutekano zashyikirijwe Umuryango w’Abibumbye (ONU) n’umuryango mpuzamahanga.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bayobozi ba M23 bagaragaje impungenge z’uko hashobora kubaho ibikorwa byo kwihorera ku baturage bakekwaho kuba barawushyigikiye, nyuma y’uko uwo mutwe uvuye muri Uvira.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza niba ingabo za MONUSCO arizo zizahabwa inshingano zo gucunga umutekano w’uyu mujyi.

Hari abasesengura bakavuga ko ” AFCM23 yari ikwiye kubanza gutunganya no gushyira ku murongo umutekano w ‘umujyi wa Uvira.” Ikabona kuwushyira mu maboko ya FARDC .

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka