Intwaza zo mu karere ka Kamonyi zirashima umukuru w’Igihugu n’ubuyobozi muri rusange, uburyo bitabwaho, bagakemurirwa ibibazo bitandukanye bahura na byo.
Ni ibyishimo bagaragarije mu birori byo gusangira umuganura, byabaye kuwa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025.
Kuri uyu munsi, usibye gusangira umuganura hanatashywe inzu ivuguruye ya Mukandoli Vestine, umwe mu ntwaza zo muri aka karere, ituye mu Murenge wa Gacurabwenge.
Mukandoli mu mbamutima ze yagize ati “ Ndashima Leta y’Ubumwe iyobowe na Paul Kagame.Atwitaho pe, aradufasha. Niyo turyamye tuba twumva nta cyadukoraho kuko turi kumwe na we.”
Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AVEGA-Agahozo), Kayitesi Immaculée nawe yashimye ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’abikorera zatekereje gusangiza izi ntwaza umuganura.
Ati “Ndashimira akarere ka Kamonyi, kubera umwihariko mu tugaragariza mu kwita kuri aba byeyi b’intwaza. Ndashimira akandi ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera rwatekereje kandi ruhora rutekereza ku kwita ku ntwaza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi , Dr. Nahayo Sylvère, avuga ko guhura n’intwaza ari igikorwa cy’indashyikirwa gifasha kongera kwibukiranya amateka.
Ati “Iyo tuje rero mu gitaramo nk’iki turi kumwe n’ababyeyi bacu ntwaza, aba ari umwanya wo kugira ngo twishime, ubuyobozi tubabwire ko turi kumwe, tubabwire ko tubakunda nkuko mubizi, twongere tubabwire ko mufite igihugu kiza kibitayeho.”
Muri aka Karere ka Kamonyi, habarurwa intwaza 44 harimo umusaza umwe, bakaba batuye mu Midugudu itandukanye yo muri aka karere.
Ni mu gihe mu ngo z’impinganzima ziri mu gihugu, habarurwa intwaza 19 zikomoka muri aka karere ka Kamonyi.







