sangiza abandi

Niyonkuru Samuel na Valentine Nzayisenga begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2026

sangiza abandi

Niyonkuru Samuel ukinira Team Amani yegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2026 mu isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) mu cyiciro cy’abagabo n’abatarengeje imyaka 23, mu gihe mu cyiciro cy’abagore bakuru yegukanwe na Valentine Nzayisenga.

Shampiyona y’Amagare yashojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, hakinwa isiganwa ryo mu gikundi ku ntera y’ibilometero 158.

Abasiganwa banyuze mu mihanda irimo uwa Batsinda, Shyorongi, Base, Gicumbi, Rukomo na Nyacyonga.

Mu cyiciro cy’abagabo n’abatarengeje imyaka 23, Niyonkuru Samuel yegukanye umudali wa Zahabu mu isiganwa ryo mu muhanda (Road Race).

Uyu musore kandi yari yarabanje kwegukana undi mudali wa Zahabu mu gusiganwa n’ibihe ( ITT) ku munsi wabanje, akora amateka yo kwegukana imidali ibiri ya zahabu muri Shampiyona imwe.

Mu gusiganwa n’ibihe, Niyonkuru Samuel yari yahize abandi akoresheje iminota 50 n’amasegonda 10, akurikirwa na Muhoza Eric bakinana muri Team Amani wongeyeho amasegonda 29, ndetse na Nshutiraguma Kevin ukinira Cine Elmay wabaye uwa gatatu arushwa amasegonda 37.

Mu cyiciro cy’abagore bakuru, Valentine Nzayisenga ni we wabaye uwa mbere, yegukana iri siganwa nyuma y’imyaka irindwi ataryegukana.

Mu cyiciro cy’abangavu, Donatha Akimana ukinira Ngarama Sports Academy yegukanye umwanya wa mbere, ku nshuro ya mbere yari yitabiriye Shampiyona y’Amagare.

Donatha Akimana yahatanaga n’abarimo Masengesho Yvonne ukinira Black Mamba, Kanyange Emeline ukinira Bugesera na Uwase Ancille ukinira Bugesera.

Mu ngimbi, Pacifique Byusa ukinira Les Amis Sportifs yegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa mu muhanda, nyuma yo kuba yari yarabanje no kwegukana agace ko gusiganwa ku giti cye (ITT), atahana imidali ibiri.

Niyonkuru Samuel ukinira team Amani yegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2026
Niyonkuru yari yegukanye umudali wa Zahabu mu gusiganwa n’ibihe
Valentine Nzayisenga yegukanye umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abagore
Pacifique Byusa ukinira Les Amis Sportifs yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’ingimbi

Photos:

[fluentform id="3"]