Rutahizamu w’umunyarwanda Noam Fritz Emeran yerekeje mu ikipe nshya ya FC Stade Lausanne Ouchy yo mu Busuwisi nyuma yo gutandukana na FC Groningen yo mu Buholandi yari amazemo imyaka 3.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2026 nibwo ikipe ya FC Stade Lausanne Ouchy yatangaje Noam Emeran nk’umukinnyi wayo mushya.
Emeran asinyiye iyi kipe mu gihe yanahamagawe n’umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, Stephen Constantine ku rutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.
Muri iyi mikino, u Rwanda ruzakira Liberia tariki 25 Nzeri 2026, ubundi rwakirwe na Cape Verde tariki 29 Nzeri 2026.
Emeran w’imyaka 24 asanze ikipe ya FC Stade Lausanne Ouchy iyoboye urutonde rwa Shampiyona ikinwa n’amakipe 10 nyuma y’imikino 7 n’amanota 17, yatsinze imikino 5, inganya imikino 2, ntiratsindwa na rimwe.
Iyi kipe yashinzwe muri 2000 nyuma yo kwihuza kw’ikipe ya FC Ouchy na FC Stade Lausanne yavuze ko Noam Emeran ariwe mukinnyi wa nyuma isinyishije muri iyi mpeshyi.
𝑵𝒐𝒂𝒎 𝑬𝒎𝒆𝒓𝒂𝒏 𝒆𝒔𝒕 𝑺𝒕𝒂𝒅𝒊𝒔𝒕𝒆 ! 🔴⚪️
— FC Stade Lausanne Ouchy (@FC_SLO) September 9, 2026
Pour conclure ce mercato, nous annonçons l'arrivée libre de tout contrat de Noam Emeran pour compléter notre secteur offensif. 💪🏻
Toute la famille du SLO souhaite la bienvenue à Noam sous ses nouvelles couleurs ! 🦁 pic.twitter.com/0O15734hfu








