Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze amahanga adaha agaciro umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bice bitandukanye bya Afurika.
Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye hirya no hino muri Afurika ari ntagereranwa bityo ko ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bitagakwiye kubikerensa nk’uko bibikora.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe abitangaje nyuma y’uko hasohotse inkuru yanditswe na Bloomberg, igaragaza ko amasezerano y’inkunga y’amafaranga itangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi igenerwa Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique azarangirana na Gicurasi 2026.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko ibyo ibihugu bitandukanye bikora birimo guhoza ku nkeke ingabo na polisi by’u Rwanda biri mu bidindiza ibikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano.
Yagaragaje kandi ko kuba ibihugu bigize Umuryango wa EU bishobora kuzahagarika inkunga biha Ingabo z’u Rwanda ziri Cabo Delgado ntacyo bivuze kuko leta y’u Rwanda ikoresha ubushobozi bwikubye inshuro 10 inkunga EU itanga, bityo ko harimo kwirengagiza ukuri kandi nkana.
Yongeyeho ko kandi uretse uburyo bw’ubushobozi Guverinoma y’u Rwanda itanga hari n’ubuzima bw’ingabo za RDF busigara ku rugamba rwo kurwanya ibyihebe bityo ko habaho no kwitanga.
Yagize ati “Uretse n’ubushobozi igihugu gitanga hari n’abasirikare bacu basiga ubuzima mu rugamba rwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, ibyo byose bikorwa ku bw’abaturage ba Mozambique n’Umuryango Mpuzamahanga kuko bafite ibikorwa by’ishoramari muri kariya gace”.
“Ntabwo Ingabo z’u Rwanda zakomeza gukora ibyo bikorwa zihozwa ku nkeke ndetse zinafatirwa ibihano. Gusa ku ruhande rwacu na Mozambique ubufatanye buzakomeza ariko nanone buzabangamirwa n’imyitwarire y’ibyo bihugu biduhoza ku nkeke”.
Ibi kandi bije bikurikira ibiherutse gutangazwa n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aho yatangaje ko inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yagenewe Ingabo z’u Rwanda binyuze mu kigega cy’u Burayi gishinzwe gushyigikira ibikorwa by’amahoro, European Peace Facility, yose yamaze gukoreshwa, kandi ko ikiguzi ubu butumwa butwara Guverinoma y’u Rwanda gikubye inshuro nibura 10 ayo mafaranga.
Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’amayero yemejwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize EU ubwo bahuriraga mu nama i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024.
Yaje ikurikiye indi ya miliyoni 20 z’Amayero yemerewe Ingabo z’u Rwanda mu Ukuboza 2022, nyuma y’umwaka n’amezi atanu zitangiye ubu butumwa bw’amahoro.
Ihagarikwa ry’aya masezerano rije nyuma y’itangazo ry’ibihano Amerika yafatiye RDF ryashyizwe hanze ku wa 2 Werurwe 2026 rishinja u Rwanda ubufatanye n’umutwe wa M23, ibintu rwamaganye kuva kera.
Hashize imyaka isaga 20 u Rwanda rutangiye gutanga umutekano hanze yarwo aho kwikubitiro byatangiriye muri Sudani mu 2004 nyuma y’uko iki gihugu cyari cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke ushingiye ku bibazo bya politiki.
Kugeza uyu munsi u Rwanda ruza ku mwanya wa kane mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni kuko rufite ingabo zisaga 4500 muri Sudan y’Epfo mu butumwa bwa UNMISS no muri Centra Africa zizwi nka MINUSCA.




