Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Djihad Bizimana yatangaje ko kugeza ubu ntakindi kiri mu mutwe w’abakinnyi uretse gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Ibi Djihad Bizimana yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026 ubwo yasesekaraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yitabiriye ubutumire bw’Amavubi.
Kapiteni w’Amavubi, Djihad yasabye abafana kuzaza kuri Sitade Amahoro gushyigikira ikipe kugira ngo izabashe kwitwara neza mu mukino izahuramo na Liberia .
Yagize ati ”Abanyarwanda iyo baje kudushyigikira bduha imbaraga ntabwo bidutera igitutu. Ntekereza ko buri mukinnyi wese ku isi aba yifuza gukinira imbere y’abafana by’umwihariko iyo ukinira ikipe y’Igihugu. Icyo nabasaba rero ni ukuza kudushyigikira ku wa Gatanu.”
Djihad Bizimana yabaye umukinnyi wa nyuma ukina hanze y’Igihugu wageze mu mwiherero w’Amavubi yitegura umukino wo ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026, azakiramo Liberia muri Sitade Amahoro.
Uyu mukino uzaba ari uwa mbere wo mu itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Ku mukino wa kabiri, Amavubi azakirwa na Cape Verde tariki 29 Nzeri 2026.
Umukino w’u Rwanda na Liberia uzatangira saa 18h00 ndetse Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gutangaza ko ibiciro byo kwinjira kuri Sitade ari hagati y’ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2,000 Frw) ndetse na miliyoni 1 Frw.
Andi makuru ari mu Amavubi ni uko umukinnyi Iradukunda Elie Tatou ukina ku ruhande asatira izamu mu ikipe ya Rayon Sports, yamaze kuzamurwa mu ikipe nkuru nyuma yo gushimwa n’umutoza Stephen Constantine nk’uko byemejwe na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Mugisha Richard ubwo yari mu kiganiro kuri Radiyo Rwanda.
Elie Tatou yari yahamagawe mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23 nayo izakina na Sudani mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Aya makipe yombi yatangiye akorera imyitozo hamwe ariko kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nzeri 2026 nibwo buri kipe yagiye kwitegura ku giti cyayo.










