Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibilizi, Akagari ka Mbuye, Umudugudu wa Kigarama, abaturage basanze uwitwa Ntabomvura Eric w’imyaka 25 ari munsi y’umuhanda yapfuye.
Bamwe mu bamubonye mbere bavuga ko bakeka ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi.
Umuturage witwa Kamana wo mu mudugudu wa Kigarama yagize ati “Twamusanze munsi y’umuhanda yapfuye, dukeka ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Kibilizi, Burezi Eugene, yavuze ko Polisi na RIB bageze aho byabereye, umurambo ujyanwa kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Yagize ati: Nibyo koko twasanze umuntu yitabye Imana,ntiharamenyekana icyo yaba yazize. Polisi na RIB bahise bahagera, umurambo ujyanwa kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma.”
Burezi yavuze ko hategerejwe ibizava mu isuzuma ryo kwa muganga n’iperereza ari byo bizagaragaza icyateye urupfu.









