Umushumba mukuru w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Pastor Ndayizeye Isaïe, yashimangiye ko kugira ubuzima bwiza bitangirira ku mahitamo umuntu afata, asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zangiza ubuzima.
Pastor Ndayizeye yavuze ko umuntu ushaka kubaho neza agomba kugira ubushishozi mu byo ahitamo, akareka ibintu byose bishobora kumwangiza. Yagaragaje ko kwirinda ibiyobyabwenge ari imwe mu nzira zituma umuntu agira icyerekezo kandi akabasha gutekereza ku byo akora.
Ati: “Ubuzima bwiza bushoboka gusa ku muntu wafashe amahitamo neza. Amahitamo neza ni ukureka ibintu byose bibasha kukwangiza.”
Yavuze ko mu bikorwa by’Itorero harimo ibiterane n’inyigisho bigamije gukangurira abantu kureka ibiyobyabwenge no kubaho ubuzima buzira ingeso zibashyira mu kaga.
Umushumba mukuru wa ADPER kandi yashimye ingamba zafashwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda mu guhangana n’inzoga zitemewe ndetse n’izitujuje ubuziranenge, avuga ko izo ngamba zifasha mu kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko.
Yagize ati: “Ndashima iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu cyo guhagarika inganda no guhagarika inzoga zazaga mu Rwanda zirimo kwangiza urubyiruko rwacu n’Abanyarwanda.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa bya Leta byo kurwanya inzoga n’ibiyobyabwenge bijyana n’inyigisho Itorero ritanga, kuko byose bigamije gufasha abantu kugira ubuzima bwiza no kubaka ejo hazaza heza.
Pastor Ndayizeye yatanze urugero ku rubyiruko rutanywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, avuga ko akenshi rubasha kugira gahunda mu buzima, gutekereza ku bikorwa byarwo no kugira icyerekezo.
Ati: “Urebye umusore, urebye umukobwa utanywa ibiyobyabwenge, utajya mu rumogi, utajya mu nzoga, utari umusinzi, abasha kugira gahunda mu bikorwa bye, mu mikorere ye, abasha kugira icyerekezo, agira amahitamo kuko ibyo akoze byose abitekerezaho.”
Ni mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga zitemewe n’izitujuje ubuziranenge, zimwe mu zagiye zishinjwa kugira ingaruka ku buzima bw’abazinywa.








