U Rwanda rwashyizeho gahunda nshya y’imyaka itanu igamije kurandura, gukumira no kugabanya indwara zo mu turere dushyuha zititaweho cyane, zizwi nka Neglected Tropical Diseases (NTDs), ku buryo zizaba zitakiri ikibazo gikomeye ku buzima rusange bitarenze umwaka wa 2030.
Iyi gahunda yo gukumira burundu izi ndwara, yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC).
Raporo igaragaza ko abarenga miliyoni 13 mu Rwanda bari mu byago byo kwandura nibura imwe muri izi ndwara cyane cyane abaturage bo mu bice by’icyaro n’ahataragerwa neza na serivisi z’ubuzima.
Izi ndwara zirimo inzoka zo mu nda, ibibembe, amavunja, ibisazi by’ imbwa n’ andi matungo, indwara ziterwa no kurumwa n’inzoka, indwara y’uruhu iterwa n’ udukoko duto ndetse n’ indwara y’amaso itera ubuhumyi n’izindi.
Izi ndwara zishobora gutera ubumuga, kugabanya ubushobozi bwo gukora no kwiga, ndetse zikagira ingaruka ku mibereho y’imiryango. Zikunze kugira aho zihuriye n’ubukene, isuku nke, amazi adasukuye ndetse no kutagerwaho na serivisi z’ubuzima zihagije.
RBC ivuga ko kurwanya izi ndwara bitazashingira ku gutanga imiti gusa ahubwo ko hazashyirwaho gahunda nshya iteganya gushyira serivisi yo kurwanya izi ndwara muri serivisi zisanzwe zitangirwa ku bigo nderabuzima, gukomeza gahunda yo gutanga imiti mu baturage aho bikenewe, kunoza isuzuma no gukurikirana indwara, ndetse no kongera ubukangurambaga ku kunoza isuku, no gukoresha amazi meza.
Muri iyi gahunda 90% y’ ibigo by’amashuri bizajya bikorerwaho igikorwa cyo gutanga imiti y’inzoka zo mu nda no kwigisha ku ndwara zifitanye isano n’isuku n’amazi. Intego y’iyi gahunda ni uko 100% by’ibigo bitanga ubuvuzi bw’ibanze bizajya bitanga serivisi zihuriweho zo kurwanya NTDs bitarenze 2030.
Muri iyi gahunda, u Rwanda ntirwashyizeho intego imwe ku ndwara zose kuko nk’ indwara y’amaso itera ubuhumyi n’ ibibembe hagomba guhagarikwa ikwirakwira ryazo naho izishobora gutera amaguru kubyimba cyane cyangwa ibindi bice by’ umubiri zigomba kugera ku rwego hemezwa ko bitakiri ikibazo gikomeye ku buzima rusange.
Ku bisazi biterwa n’imbwa, intego ni ukugera ku rupfu rwa zeru mu bantu, mu gihe gahunda yo kurwanya inzoka zo mu nda n’ udukoko tuba mu mamazi yanduye igamije gukomeza kugabanya ubwandu kugeza ku bipimo biri hasi cyane.
Ku ndwara zirimo kurumwa n’ inzoka, iz’uruhu, n’izindi, hazibandwa cyane ku kumenya abarwaye, kubavura no gukurikirana indwara binyuze muri serivisi zisanzwe z’ubuzima.
Nubwo izi ndwara zigikomeje kuba ikibazo, u Rwanda rumaze kugera ku bikorwa by’ingenzi aho mu 2022, Umuryango mpuzamahanga wita ku ubuzima wemeje ko u Rwanda rwageze ku ntego yo kurandura indwara y’ibitotsi, nk’ikibazo cy’ubuzima rusange.
Gahunda zo gutanga imiti ku bwinshi zibanze mu kurwanya inzoka zo mu nda, kandi ubwandu bwazo bwaragabanutse buva kuri 45% mu 2014 bugera munsi ya 20%.
Iyi gahunda izakorwa mu myaka itanu biteganyijwe ko izatwara hafi miliyari 13.79 Frw. U Rwanda kandi rwihaye intego yo kuzaba rutanga nibura 70% by’amafaranga akenewe muri gahunda yo kurwanya NTDs bitarenze 2030, mu rwego rwo kugabanya kwishingikiriza ku nkunga zituruka hanze.
UMWANDITSI: Diane MUREKATETE








