sangiza abandi

Perezida Kagame yaburiye abakorera ubwicanyi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwicanyi bukorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bugomba gukurikiranwa hifashishijwe amategeko n’ubutabera, ku buryo bihagarara burundu.

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza, ubwo yakiraga indahiro ya Perezida Domitille Mukantaganzwa na Visi Perezida Alphonse Hitiyaremye b’Urukiko Rwikirenga.

Perezida Kagame yavuze ko abagifite ibitekerezo biganisha ku gusubiza u Rwanda mu mateka yahashize, bazakurikiranwa n’amategeko n’ubutabera.

Ati” Kuba rero n’uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho ngaho, icyo gihe amategeko, ubutabera bugomba gukoreshwa, nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwanyuze mu bihe ubutabera bwagenze nabi cyane bishingiye kuri politiki, agaragaza ko kuri ubu ubutabera bw’u Rwanda bukwiye gufasha Abanyarwanda kubana neza ntawusumbye undi mu burenganzira.

Perezida Kagame yavuzeko u Rwanda rwavuye kure ndetse naho rugana ari kure, ariko Abanyarwanda bafatanyije babasha guhindura amateka.

Ati” Ibyo bitudindiza rero bituruka mu mico mibi gusa, abantu twafatanya tukabirwanya, na byo byahagarara, bityo Igihugu cyacu kigatera imbere ntikibe Igihugu cyahuye n’ibibazo byinshi ndetse no kubirekera Iyaturemye. Ibyo twarekera yIaturemye ni ibindi biturenze, ariko ibyo ntibiturenze.”

Perezida Kagame kandi yakomoje ku barangwa n’umuco mubi wo kwigwizaho no gusesagura umutungo w’Abanyarwanda, ko bikwiye guhagarara burundu hifashishijwe amategeko.

Ati” Kwigwizaho ibintu, umutungo wa twese w’Abanyarwanda bose ukwiriye kuba uvamo ibibaramira mu byinshi bafitemo ibibazo, abantu ku giti cyabo bakawugira uwabo, bakabisesagura, nabyo bigomba guhagarara. Kandi nta buryo bundi bwiza bwo kubihagarika bitanyuze mu butabera, bitanyuze mu mategeko.”

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]