sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi ba NBA ku iterambere rya Basketball muri Afurika

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na Komiseri w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku Isi (NBA), Adam Silver, wari kumwe n’Umuyobozi Wungirije waryo, Mark Tatum, bagirana ibiganiro bigaruka ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’iri shyirahamwe.

Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026, bifashishije urubuga rwa X.

Ibiganiro abayobozi bombi bagiranye bigaruka ku bufatanye bw’igihe kirekire u Rwanda rufitanye n’iri shyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku Isi.

Ni ibiganiro byibanda ku guteza imbere umukino wa basketball no kuzamura impano z’urubyiruko muri Afurika, binyuze mu mishinga ihuriweho irimo amahugurwa, amarushanwa mpuzamahanga no gushora imari mu bikorwa remezo bya siporo.

U Rwanda ni umufatanyabikorwa w’ingenzi wa NBA muri Afurika, by’umwihariko binyuze mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), ryatangijwe ku bufatanye bwa NBA na FIBA Africa.

Kuva BAL yatangira, Umujyi wa Kigali wagiye wakira imikino ya nyuma n’iya kamarampaka inshuro zitandukanye, ndetse biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira imikino ya kamarampaka ya BAL izaba kuva ku wa 22 – 31 Gicurasi 2026.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura ubu bufatanye, Perezida Kagame yanitabiriye umukino wa NBA All-Star Game wabereye muri Intuit Dome, mu mujyi wa Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’uyu mukino, yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu rwego rwa siporo n’ubucuruzi, barimo Steve Ballmer, washinze ikipe ya Los Angeles Clippers.

U Rwanda kandi binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, rufitanye imikoranire n’iyi kipe ya Los Angeles Clippers, yatangiye mu 2025.

Iyi mikoranire igamije kumenyekanisha u Rwanda binyuze mu kuba abakinnyi b’iyi kipe bambara ikirango cya ‘Visit Rwanda’ ku myenda bakinana hagamijwe kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, gukurura ba mukerarugendo n’abashoramari, no guteza imbere isura y’igihugu.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka