sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi wa Global Citizen

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Global Citizen, Hugh Evans, ku mikoranire isanzwe hagati y’impande zombi igamije guteza imbere ubukungu, by’umwihariko mu nzego z’ubuzima n’uburezi.

Ibi biganiro byabereye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe, muri Village Urugwiro, mbere gato y’igitaramo cya Move Afrika cyabereye muri BK Arena, cyari cyatumiwemo umuraperi w’umunyamerika Doja Cat.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, hatangajwe ko Perezida Kagame yakiriye Hugh Evans mbere y’iki gitaramo cya Move Afrika cyabaye ku nshuro ya gatatu.

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na Global Citizen, cyane cyane mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhanzi, ndetse n’indi mirimo iri gukorwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima n’uburezi.

U Rwanda na Global Citizen bisanzwe bifitanye umubano umaze igihe, ugamije guteza imbere igihugu kikaba ihuriro ry’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga. Ubu bufatanye kandi bugira uruhare mu guhanga imirimo ku rubyiruko, cyane cyane binyuze muri gahunda ya Move Afrika imaze kuba inshuro eshatu.

Muri ibi bitaramo, mu 2023 hataramiye Kendrick Lamar, mu mpera za Gashyantare 2025 haza John Legend, naho muri Werurwe 2026 hatarama Doja Cat, ibitaramo byose bikaba byarabereye muri BK Arena.

Imibare igaragaza ko hafi 90% by’urubyiruko rwitabira ibikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa ibi bitaramo rubonamo imirimo, atari ibyo gusa kuko binazamura ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Global Citizen kandi ikorana na Leta y’u Rwanda binyuze mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, mu bikorwa byo gukora ubuvugizi ku bibazo bitandukanye byugarije sosiyete, birimo no kurwanya ubukene.

Ibi bikorwa birimo gushishikariza ibihugu bikize n’imiryango mpuzamahanga kongera inkunga igenerwa ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Mu rwego rw’ubuzima n’uburezi, hashyizweho gahunda zitandukanye zirimo “The Power of Choice”, igamije kwigisha urubyiruko ku buzima bw’imyororokere no gufata ibyemezo bibafasha kubaka ejo hazaza heza, ndetse no gushyigikira abagore n’abahinzi, bigamije iterambere rirambye.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka