sangiza abandi

Perezida Kagame yagaragaje uko ikoreshwa rya ‘nuclear’ ryafasha u Rwanda kuba igihugu gikize

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje gushyira ingufu za nukiliyeri ku isonga muri gahunda yarwo y’iterambere ry’igihe kirekire, mu rwego rwo kugera ku ntego yo kuba igihugu gifite ubukungu bukomeye mu mwaka wa 2050.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, ubwo yitabiraga inama ya kabiri mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nukiliyeri iri kubera mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko kugira amashanyarazi ahagije ari imwe mu nkingi z’ingenzi zizafasha u Rwanda kugera ku ntego yo kuzamura ubukungu no guteza imbere inganda.

Ati “U Rwanda rufite intego yo kuba igihugu gikize mu 2050. Kugira ngo ibyo bigerweho bisaba kuba dufite amashanyarazi ahagije, ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo gushyira ingufu za nukiliyeri ku isonga muri gahunda yacu y’iterambere.”

Perezida Kagame yavuze ko ikoreshwa ry’ingufu za nukiliyeri rizafasha u Rwanda gutandukanya amasoko y’ingufu rukoresha, rukabona amashanyarazi ahoraho kandi yizewe azafasha guteza imbere inganda no gushyigikira impinduka z’igihe kirekire mu bukungu.

Yagaragaje ko kugira ngo gahunda nk’iyi igerweho bisaba ko haba hari inzego zikomeye, amategeko n’amabwiriza ndetse n’abakozi bafite ubumenyi buhagije, avuga ko u Rwanda rukomeje kubaka izo nkingi zose.

Yanashimiye Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA) ku bufasha gikomeje guha u Rwanda, cyane cyane mu gushyigikira Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu za Atomike mu Rwanda, RAEB, ndetse n’urwego rushinzwe kugenzura no gutanga amabwiriza muri uru rwego.

Perezida Kagame yavuze ko kubaka ubushobozi bw’abakozi ari ingenzi muri uru rugendo, agaragaza ko kugeza ubu Abanyarwanda barenga 100 bamaze guhugurwa mu bijyanye na siyansi no kubaka ingufu za nukiliyeri.

Ati “Abanyarwanda barenga 100 bamaze guhugurwa mu by’ubumenyi n’ubwubatsi bw’ingufu za nukiliyeri binyuze mu bufatanye n’ibigo byo ku Isi bikomeye.”

Yongeyeho ko Kaminuza y’u Rwanda yamaze gutangiza porogaramu nshya yigisha ibijyanye na siyansi ya nukiliyeri, mu gihe IAEA yakoze isuzuma ry’ibikorwa remezo bikenewe mu gutangiza gahunda y’ingufu za nukiliyeri, ikemeza ko hari intambwe igaragara imaze guterwa mu nkingi z’ingenzi z’iyi gahunda.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’ikoranabuhanga mu bijyanye na nukiliyeri riri gutuma n’ibihugu bifite imiyoboro mito y’amashanyarazi bishobora kuyikoresha, by’umwihariko hifashishijwe inganda nto zitanga amashanyarazi zizwi nka Small Modular Reactors (SMRs).

Yavuze ko afite icyizere ko Afurika ishobora kuzaba imwe mu masoko akomeye ku Isi azifashisha iri koranabuhanga mu myaka iri imbere.

Yanagaragaje ko ubufatanye mpuzamahanga ari ingenzi mu guteza imbere ingufu za nukiliyeri, ashimangira ko hakwiye kwibandwa ku bintu bitatu birimo kubona ubushobozi bwo gushora imari ihagije, gukomeza ubufatanye mu ikoranabuhanga ndetse no kugira amategeko mpuzamahanga asobanutse kandi ahoraho ayobora uru rwego.

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, ikaba yanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa IAEA, Rafael Mariano Grossi, n’abandi bayobozi n’inzobere mu by’ingufu baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Abitabiriye iyi nama bari kuganira ku ruhare ingufu za nukiliyeri zishobora kugira mu gufasha ibihugu kubona amashanyarazi ahagije mu gihe Isi ikomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Harimo kandi kwibandwa ku ikoranabuhanga rigezweho nk’Inganda nto z’ikora ingufu za ‘nuclear’ ryitezweho gutuma ibihugu byinshi bibasha kubona amashanyarazi mu buryo buhendutse kandi bwizewe, ndetse hanarebwa uburyo bwo kubona ishoramari rikenewe mu kubaka no kwagura ibikorwa by’ingufu za nukiliyeri.

Iyi nama ibaye mu gihe ibihugu byinshi ku Isi bikomeje gushaka ibisubizo birambye byatuma haboneka amashanyarazi ahagije, ahendutse kandi atangiza ibidukikije, aho ingufu za nukiliyeri ziri mu zigaragazwa nk’izishobora kugira uruhare runini muri uru rugendo.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka