Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026 Perezida Paul Kagame, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’Ubwami bwa Arabie Saoudite, Waleed bin Abdulkarim El-Khereiji, bagirana ibiganiro bifitiye inyungu ibihugu byombi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Perezida, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Hon. Waleed bagiranye ibiganiro byibanze ku gukomeza gushimangira umubano ukomeye hagati ya Rwanda na Arabia Saudite mu nzego z’ingenzi zifitiye inyungu impande zombi n’akarere muri rusange.
U Rwanda na Arabie Saoudite bisanzwe bifitanye umubano ukomeye kuko ibihugu byombi bifite ubutwererane bushingiye ku bucuruzi, ishoramari n’ingendo nyobokamana, ubukerarugendo, n’ibindi.
U Rwanda na Arabie Saoudite by’umwihariko, bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi kuva mu 2018, aho ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubutwererane.
Muri Kamena 2021 , ibi bihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye.
U Rwanda na Arabie Saoudite kandi bisanzwe bikorana ubucuruzi mu ngeri zitandukanye zirimo ubwa peteroli. Hasanzwe kandi umubano mwiza ku bihugu byombi mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwaremezo.
Binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) bwagiranye ibiganiro n’abashoramari kuri Riyadh Air Metropolitano, ikiniraho Atlético de Madrid ifitanye imikoranire n’u Rwanda.
Mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano hagati y’impande zombi muri Nyakanga 2025, Inama y’Abaminisitiri yemeje Mohammed Bin Khalil Faloudah, nka Ambasaderi w’Umurinzi w’Imisigiti ibiri y’intumwa z’Imana mu Rwanda aho afite icyicaro i Kampala.






