Perezida Paul Kagame yakiriye Senateri Steve Daines wa Leta ya Montana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’Amerika ndetse n’umutekano mu Karere ku Burasirazuba.
Perezida Kagame yakiriye uyu mu senateri n’izindi ntumwa bari kumwe muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare 2026, nk’uko bitangazwa n’ibiro bye ku rubuga rwa X.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Senateri Steve Daines byibanze ku buryo bwo gukomeza umubano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse no ku ruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gukemura amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Leta Zunze Ubumwe zigira uruhare mu gushaka umuti amakimbirane n’intambara zimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC, binyuze mu nzira za dipolomasi ndetse n’ubuhuza hagati y’u Rwanda na Congo.
Amerika kandi ihagarariye amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, agamije gushyira iherezo kuri ibi bibazo by’umutekano.
Kuri uyu wa Kane kandi Perezida Kagame yakiriye Hadja Lahbib, Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ushinzwe ibijyanye n’uburinganire, wari kumwe na Johan Borgstam, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Aba bayobozi nabo baganiriye ku mutekano mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko ku bikorwa biriho ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga bigamije gutanga ubutabazi bwihuse no gushimangira amahoro arambye.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ni umwe mu miryango mpuzamahanga ikurikiranira bya hafi ibikorwa bijyanye no kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi binagendana no gushyiraho ibikorwa bigamije kurengera abatuye muri ibyo bice bamaze igihe muri ibi bibazo by’intambara binyuze mu kubaha ubutabazi n’ubundi bufasha butuma ubuzima bwabo budahagarara.







