Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Lee Rosenberg, Umuyobozi w’Icyubahiro w’Umuryango uhagarariye inyungu za Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, AIPAC.
Itangazo Ibiro bya Perezida byatangaje rivuga ko Lee Rosenberg yari kumwe n’itsinda ry’abandi bayobozi barimo Wendy Singer, wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya AIPAC muri Israel, ndetse na Saul Singer, umwanditsi w’ibitabo bitandukanye byamamaye birimo “Start-Up Nation” na “The Genius of Israel” bivuga ku iterambere rya Israel.
Aba bayobozi bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame byibanze ku mahirwe yo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo guhanga udushya, kwihangira imirimo, ikoranabuhanga n’ibindi.
Umuryango wa AIPAC washinzwe mu 1951 aho intego nyamukuru yawo ari ugushimangira umubano ukomeye kandi uhamye hagati ya Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ukaba ukusanya inkunga zo gufasha Leta ya Israel.
Kugeza ubu umuryango wa AIPAC ufite abanyamuryango basaga miliyoni eshanu biganjemo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ndetse mu mwaka 2023/2024 wakusangije asaga miliyoni 135$ yo gufasha leta ya Israel mu bikorwa bitandukanye.
U Rwanda na Israel bisanganywe umubano mwiza ndetse bafitanye imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi.




