Perezida Kagame Paul uri i Paris mu Bufaransa, yakurikiye umukino wa UEFA Champions League wahuje Paris Saint-Germain na Chelsea FC ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026.
Uyu mukino wabereye kuri stade ya Parc des Princes, warangiye ikipe ya
Paris Saint-Germain isanzwe ari umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda, inyagiye Chelsea FC ibitego 5–2.
Perezida Kagame, ari i Paris mu Bufaransa kuva ku wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga igamije kuganira ku ruhare ingufu za Nikeleyeri zagira mu iterambere ry’ibihugu no mu kongera amashanyarazi mu Isi.
Niho yaboneyeho gukurikira uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ubwo hakinwaga ikikino ibanza ya 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league.
Perezida Kagame usanzwe ari umukunzi wa Arsenal yo mu Bwongereza, yigeze gutangaza ko Paris Saint-Germain kuva yakorana n’u Rwanda muri gahunda ya “Visit Rwanda”, nayo yiyongereye mu makipe akunda ndetse ko ikiniye rimwe na Arsenal yazireba 50-50.
Muri 2019 u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Paris Saint Germain aho ijambo ‘Visit Rwanda’ rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo, iyo bambara mbere y’imikino, ku nkuta za Stade Parc des Princes n’ibindi..






