Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahuye n’Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Eric Kneedler, bagirana ibiganiro byibanze no kumusezera ku myaka irenga itatu yari amaze akorera mu Rwanda.
Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama 2026, aho Perezida Kagame yakiriye Amb. Kneedler muri Village Urugwiro, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X
Ati “Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler mu biganiro byo kumusezera, mu gihe asoza inshingano yari amaze igihe akorera mu Rwanda.”
Ni nyuma yuko mu masaha yabanje, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhungirehe nawe yari yahuye na Amb. Kneedler, mu rwego rwo kumusezera mu gihe asoza inshingano yari ariho kuva mu 2023.
Amb. Eric William Kneedler wari muri izi nshingano kuva mu Kwakira 2023 ari mu badipolomate baheruka guhamagazwa na Perezida Donald Trump.
Amb Kneedler yari yoherejwe mu Rwanda asimbuye Peter Vrooman wimuriwe muri Mozambique.
Mu Kuboza 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahamagaje ba ambasaderi bazo bari mu bihugu 29 birimo 13 bya Afurika harimo n’u Rwanda.
Ni icyemezo cyafashwe mu buryo bwo kugendera muri gahunda nshya ya Amerika mu bijyanye na dipolomasi.
Amerika isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda, aho ibihugu byombi bikorana mu bikorwa by’iterambere, mu nzego zirimo ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi bugezweho, guteza imbere imiyoborere myiza no gushyigikira iterambere ry’abikorera ku giti cyabo.
Ibigo bya Amerika kandi bigira uruhare mu ishoramari n’ikorwa ry’imishinga itandukanye mu Rwanda.
Amerika kandi ni kimwe mu bihugu biri kugira uruhare mu bikorwa bigamije kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, binyuze mu biganiro by’amahoro bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.





