sangiza abandi

Perezida Kagame yashimangiye ko aho kurebera FDLR, u Rwanda rwayirwanya rugafatirwa ibihano

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje uko u Rwanda rwasigiwe amahitamo abiri mu kurinda umutekano warwo mu Burasirazuba, ariyo kurebera umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda ukongera ukiyubaka ukazagaruka guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyangwa kuba rwawurwanya rugasigara rufatirwa ibihano n’ibihugu by’amahanga.

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe 2026, mu muhango wo kwakira ba Ambasaderi n’abandi badipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Ubwo Perezida Kagame yagarukaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibyageragejwe gukorwa mu gukemura burundu iki kibazo birimo amasezerano y’amahoro yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame yagaragaje ko bimwe mu byari muri ayo masezerano birimo gusenya no guhagarika ubufatanye bwa Leta ya Congo n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda bitagezweho, aribyo bituma u Rwanda nta mahitamo rusigaranye mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba.

Ati ” Aho turi ubu u Rwanda nta mahitamo rufite: kwemera gukomeza kubana n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro igenda yiyongera, ikagenda yegera umupaka warwo; cyangwa se rukihagararaho rukirwanaho, ariko rugasigara runengwa n’amahanga.”

Yakomeje abaza abadipolomate bateraniye muri Kigali Convention Center ati ” Uri mu mwanya wacu, hari ikindi gihugu cyakora amahitamo atandukanye.”

Perezida Kagame kandi yaboneyeho gushimira ingabo z’u Rwanda akazi keza zikora ko kurinda igihugu cy’u Rwanda umunsi ku wundi.

Ati “Ni icyubahiro kidashobora gukurwaho n’imvura cyangwa izuba cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Ni igice cyacu; kiri muri twe kandi kizahoraho, haba mu bihe byiza cyangwa mu bihe bibi.”

Perezida Kagame ashimangira ko uko byamera kose u Rwanda rwifuza amahoro, ariko amahoro arambye azatuma igihugu gikomeza kwiyubaka no gutera imbere.

Ati ” Turashaka gusiga inyuma burundu politiki mbi yo mu bihe byashize.”

Perezida Kagame kandi avuga ko u Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yaryo mu gihe uruhande rwa RDC rushyize mu bikorwa ibirebwa nayo mu masezerano y’amahoro ya Washington.

Yavuze kandi ko aya masezerano y’amahoro arebwa n’impande eshatu zirimo na Leta ya Amerika, agaragaza ko kuba arebwa n’impande zitandukanye ariko kudashyirwa mu bikorwa kwayo bikabazwa uruhande rumwe.

Ati ” Kugira impande eshatu muri uru rugendo, ariko ukitega ko uruhande rumwe gusa ari rwo ruzuza inshingano, sinzi neza icyo umuntu yaba yiteze ko bitanga.”

Perezida Kagame avuga ko aya masezerano nashyirwa mu bikorwa azatanga amahoro n’umutekano ku mpande zombi, ibihugu byombi bikabasha gukorana bikiteza imbere.

Yongeye gushamingira kandi ko u Rwanda rufite imikoranire myiza n’ibihugu by’amahanga kandi ruhora ari urwo kwizera.

Ati “Tuvuga ibyo dukora, kandi dukora ibyo tuvuga.”

Avuga ko ibyagezweho byose mu iterambere u Rwanda rubikesha umutekano, kuva mu myaka 30 ishize, yongeraho ko u Rwanda rwihaye intego yo kutazasubira mu bihe by’umwijima rwanyuzemo.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka