sangiza abandi

Perezida Kagame yashimiye Ambasaderi wa Portugal usoje inshingano ze mu Rwanda

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye na Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda, Luisa Maria Machado da Palma Fragoso, usoje inshingano ze.

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Luisa Maria Machado muri Village Urugwiro ku gicamunsi cyo Gatanu, tariki ya 6 Gashyantare 2026.

Amakuru yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X, avuga ko abayobozi bombi baganiriye ku mubano ukomeye w’u Rwanda na Portugal.

Ambasaderi Luisa Maria Machado da Palma Fragoso yaramaze imyaka itatu ahagarariye iki gihugu cyo mu Majyepfo y’u Burayi mu Rwanda, kuko yatangiye izi nshingano ku wa 7 Gashyantare 2023, aho afite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia.

Ubwo yatangiraga inshingano mu Rwanda mu 2023, yavuze ko nubwo umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ugenda utera imbere hakiri byinshi ibihugu byombi bishobora gufatanyamo mu nzego zitandukanye.

Ati “Mu myaka tumaze hano umubano w’ibihugu byombi washingiye ku iterambere rigaragara ariko haracyari byinshi dushobora gukorana mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubuhinzi n’uburezi twizeye ko tuzagira amahirwe yo guteza imbere ubufatanye muri izo nzego mu myaka iri imbere.”

Umubano w’u Rwanda na Portugal umaze imyaka 50 uhamye kuko uhera muri Gashyantare 1976.

Icyo gihe Ambasaderi wa mbere wahagarariye Portugal mu Rwanda yari António Baptista Martins, aho yari afite ibiro i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Nyuma y’umwaka António Baptista yatangiye inshingano zo guhagararira igihugu cye mu Rwanda ubwo hari ku wa 25 Mutarama 1977.

Portugal isanzwe ifite ishoramari rinini mu Rwanda, aho mu 2017 yari ku isonga mu ishoramari ry’abanyamahanga ryanditswe mu Rwanda, aho iki gihugu cyari cyihariye 23,8% by’ishoramari ryose ryashowe n’abanyamahanga.

Icyo gihe Portugal yari yashoye miliyoni 398 z’Amadolari ya Amerika ikurikiwe n’u Bwongereza bwari bwashoye agera kuri miliyoni 203 z’Amadolari ya Amerika.

Kuri ubu Ambasaderi Nkurikiyimfura François usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Bufaransa ni we unaruhagarariye muri Portugal aho amaze imyaka itatu kuko yatangiye mu 2023.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka