Perezida Kagame yagaragaje uburyo abantu bamwe baganira yasanze bahuza imyemerere ye ku madini n’ibibazo by’umutekano muke biri mu Karere, bigira ingaruka ku Rwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, mu mugoroba wo kwakira no gusangira na ba Ambasaderi n’abandi ba Dipolomate bahagarariye Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda.
Mu ijambo rye yagarutse ku bibazo by’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse n’inkurikizi bigenda bigira ku Rwanda harimo no kuba rwarikomwe n’amahanga n’Imiryango Mpuzamahanga.
Umukuru w’Igihugu avuga ko hari abantu bamwe bajya baganira, akumva bahuza ibijyanye n’imyemerere ye n’ibi bibazo by’umutekano muke biri mu Karere.
Ati ” Nahuye n’abantu bamwe, bazana ikiganiro bagira bati ‘Paul ntabwo uri umukirisitu bihagije, kubera iki?’ Bavuga ko iyo mba ndi umukirisitu bihagije, byari gukemura ibibazo byanjye. Ariko kubera ko bibwira ko ntari umukirisitu bihagije, bigomba kunteza ibibazo.”
Yakomeje avuga ko rimwe na rimwe ajya abaza abo bantu icyo aricyo kuba umukirisitu bihagije, ashimangira ko niba ari izina nawe yitwa irikirisitu (Paul) ndetse yanavukiye mu muryango w’abakirisitu.
Ati” Icya mbere, nitwa Paul; ntekereza ko iryo zina, ntabwo ndi umukirisitu ubwo? Icya kabiri, nabwiye uwo muntu inkuru n’amateka byanjye, ko ababyeyi banjye bari abakirisitu beza cyane. Mu by’ukuri, batangaga igice cy’ubutunzi bwabo buke mu rusengero kuko twari Abagatolika, batanze byinshi mu rusengero.”
Perezida Kagame avuga ko atemeranya n’abavuga ko atari umukirisitu kubera ko atigisha ijambo ry’Imana cyangwa ngo agendane Bibiliya mu ntoki kuko atarizo nshingano yahawe.
Akomeza avuga ko kandi yagiye abona benshi biyita abakirisitu, bakigisha ijambo ry’Imana ariko ku mugoroba bakajya mu bapfumu.
Ati” Ndavuga nti ibyo byombi bihuzwa bite.”
Umukuru w’Igihugu kandi yakomeje avuga ko hari n’abandi bamubwira ko kuba u Rwanda rudakungahaye mu mutungo kamere ngo rube rufite amabuye y’agaciro menshi, nabyo biri mu bituma ruhura n’ibibazo.
Ati ” Ndavuga nti, ese ngomba guhanirwa ko ntari umukire bihagije? Ni ibiki abantu bakora kugira ngo babe abakire, njye ntakora kugirango mbibarweho ikosa.”
Yagaragaje ko ibi byose biterwa n’abantu bahisemo guha umwanya ibyo akora, avuga ko adakeneye abamwibutsa iby’ubukungu bw’Igihugu, ahubwo bigaragaza ko baha umwanya cyane ibyo akora kandi ibyo ari uguta umwanya.




