Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Conakry muri Guinée, aho azitabira umuhango w’irahira rya Perezida Mamadi Doumbouya, uherutse gutorwa.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Conakry ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, aho azifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu muhango w’irahira rya Perezida Mamadi Doumbouya, uzaba ejo, ku wa Gatandatu.
Perezida Kagame akigera i Conakry yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Guinée, Amadou Oury Bah.
Tariki ya 31 Ukuboza nibwo hatangajwe ko Perezida Mamadi Doumbouya yatorewe kuyobora Guinée-Conakry, muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, aho yagize amajwi 86,7%., akurikirwa na Abdoulaye Yéro Baldé wo mu ishyaka rya Frondeg wagize amajwi 6,59 % n’abandi bakandida umunani bari bahanganye.
Mamadi Doumbouya yatangiye kuyobora Guinée muri Nzeri 2021 nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Alpha Condé.
Nyuma y’iyi ntsinzi, Perezida Kagame yashimiye Mamadi Doumbouya, amugaragariza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Guinée hagamijwe iterambere ry’ibihugu byombi.
Ati “Tuzakomeza guteza imbere umubano w’impande zombi ukomeye tunakorane bya hafi mu guteza imbere iby’ingenzi duhuriyeho n’iterambere ry’ibihugu byacu.”
U Rwanda na Guinea Conakry bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubushake bwo guteza imbere iterambere rirambye ku mpande zombi.
Uyu mubano ushimangirwa n’ingendo abakuru b’ibihugu byombi bagiye bagirana mu bihe bitandukanye.






