Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yagaragaje ko mu bihe bishize bya Noheli umutekano wagenze neza mu gihugu hose, ndetse haba ku munsi ubanziriza uwa Noheli no ku munsi nyirizina wa Noheli.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, avuga ko hari abantu babiri bahitanywe n’impanuka zirimo iyabereye mu mujyi wa Kigali n’iyabereye mu muhanda Gucumbi- Ntagatare.
Abatuye mu mujyi wa Kigali nabo muri rusanjye barishimira uko umutekano wo mu minsi ya Noheli wagenze, cyane ko bikunze kugaragazwa ko ari iminsi ibamo impanuka nyinshi ndetse n’ubujura.
ACP Boniface Rutikanga yavuze ko umutekano wagenze neza ndetse n’ibyagaragaye bidakabije ugereranyije no mu myaka yashize, cyane ko mu mpanuka zabaye ntayatewe n’ubusinzi zose zatewe n’ubundi burangare.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda kubwo akazi keza bakoze mu bihe bya Noheli n’umunsi wayikurikiye, ndetse no kuba bigomwa ibihe abandi barimo bakagaragara mu bikorwa byo gucunga umutekano.







