sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yahannye umunyamahanga wivumbuye agafunga umuhanda

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yavuze ko yahannye umugabo w’umunyamahanga wagaragaye aparika imodoka mu muhanda rwagati aho yatangaje ko uyu muntu yahanwe kubera amakosa yakoze.

Ibi polisi ibitangaje nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe 2026 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umuzungu waparitse imodoka mu muhanda rwagati abuza izindi modoka kugenda, byatumye benshi basaba Police y’u Rwanda kumufatira ibihano kubera iyo myitwarire yagaragaje idahwitse.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko uyu muntu yakurikiranywe kandi yafatiwe ibihano ku bw’iyo myitwarire mibi yagaragaje ariko yibutsa Abanyarwanda ko amakosa yakozwe atari umwihariko w’umuntu runaka.

Polisi yagize iti  “Muraho! Iyi myitwarire ntabwo ikwiriye, uwabikoze twamuhaniye amakosa yakoze ariko icyitonderwa iyi myitwarire si umwihariko w’abantu runaka.”

Ni amashusho yasakajwe n’uwitwa J.E.F.F ku rubuga rwa X, aho yagiraga ati “Bayobozi bacu murabizi turabakunda kandi dukurikiza amabwiriza muduha, ariko abanyamahanga baragorana pee, muzadufashe mushyireho inyigisho, bakigera kuri Airport bigishwe uko bazajya bitwara mu gihugu cyacu. Mumuce amande kuko ibyo ntabwo bikwiye mu Rwanda.”

Abantu bagaragaje ibitekerezo bitandukanye kuri aya mashusho ndetse abenshi bahurizaga ko akwiye gufatirwa ibihano bikakaye kuko yabikoze nkana.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka