sangiza abandi

CPF Group yatangiye gukorera mu Rwanda ishora miliyoni zirenga 30 z’amadolari

sangiza abandi

Ikigo cya CPF Group, gikomoka muri Kenya cyafunguye ku mugaragaro ishami mu Rwanda, aho kizajya gishora imari igatera inkunga imishinga minini y’igihe kirekire, mu guteza imbere ubukungu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

CPF Groupe ni ikigo cyatangiriye muri Kenya mu 1992, gikora mu rwego rw’imari n’ubwishingizi ariko kigakora n’irindi shoramari ririmo serivisi z’imari n’ubugenzuzi, ishoramari mu bikorwa remezo n’ibindi. Iki kigo kizajya gikorera mu Rwanda binyuze mu kigo cya Rukisha Solutions.

CPF Group kandi ifite ishami ryihariye ryitwa CPF Capital & Advisory, rifasha ibigo binini ndetse n’ibigo bya Leta gushaka imari binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane (Capital Markets), ndetse kigatanga serivisi z’ubujyanama mu by’imari n’ishoramari, bifasha imishinga gutegurwa neza.

Ubwo iki kigo cyafunguraga ku mugaragaro mu muhango wabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe 2026, Umuyobozi Mukuru wa CPF Group muri Kenya, Dr. Hosea Kili, yavuze ko u Rwanda rukwiye kwishimira kuba ari rwo gihugu cya mbere CPF Group ihisemo gutangiriramo gahunda yo kwagura ibikorwa byayo muri Afurika.

Yagize ati “Twasesenguye amahirwe ari mu Rwanda dusanga hari umusanzu ufatika dushobora gutanga. Tuzakorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda mu gushaka ibisubizo by’imari bifasha guteza imbere ibikorwa remezo n’ubukungu muri rusange.”

Dr. Kili yanatangaje ko batangiriye ibikorwa byabo mu Rwanda bashoye imari iri hagati ya miliyoni 20 na 30 z’amadolari y’Amerika.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya CPF Group, Dr. Maurice Ndurugu, yavuze ko bahisemo u Rwanda kubera icyizere rufitiwe mu rwego rw’ubukungu n’imiyoborere.

Yagize ati “U Rwanda ni umutima wa Afurika, ni igihugu gifite icyerekezo n’umutekano mu ishoramari. Ni yo mpamvu twahisemo kuhaherera urugendo rwacu rwo kwagura ibikorwa hanze ya Kenya mbere yo kujya no mu bindi bihugu.”

Yakomeje ashimangira ko CPF Group ifite intego yo gukorera mu Rwanda igihe kirekire, igatanga umusanzu mu iterambere ry’urwego rw’imari ndetse no mu mishinga ifite akamaro ku baturage.

Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, yashimangiye ko gufungura ibikorwa bya CPF Group mu Rwanda ari ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi.

Ati “U Rwanda na Kenya bifitanye umubano ukomeye cyane. Turashimira u Rwanda uburyo rwakira neza Abanyakenya. Kuba CPF Group ihisemo kuza gushora imari hano ni ikimenyetso cy’icyizere ibigo byo muri Kenya bifitiye u Rwanda.”

Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko Igihugu cyari gikeneye ibigo binini bishobora gutanga imari ihagije kandi y’igihe kirekire, ifasha abikorera gushyira mu bikorwa imishinga minini.

Ati “Iyo habonetse imari ihagije kandi ifite igihe kirekire cyo kwishyurwa, bifasha abashoramari gushyira imbaraga mu mishinga minini. Ibyo bituma haboneka inganda nshya, imirimo ku baturage, ndetse n’ibicuruzwa twajyaga dutumiza mu mahanga bigatangira gukorerwa mu gihugu.”

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri CPF Capital and Advisory, Masi Thuo, yavuze ko bifuza gukora ibikorwa binini mu Rwanda nk’uko bayikora muri Kenya, aho atanga urugero Stade ya Taranta muri Kenya, CPF Group yagize uruhare mu gutegura umushinga no kuwushyira mu bikorwa, aho bashoyemo imari ndetse bagategura uburyo bwo kuyicunga neza.

Avuga ko muri iki gihe barimo kuganira na MICROFIN ndetse na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo bashyiraho uburyo bwo gukurura inkunga mu mishinga itandukanye y’igihugu.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rubisha Solutions, Mary Wamae, avuga ko CPF Group yubatse izina rikomeye haba mu gushora imari mu mishinga mito n’iciriritse ndetse n’imishinga minini y’ibikorwa remezo.

Yongeyeho ko bafite gahunda yo gushora mu bikorwa bizatuma Igihugu kigera ku ntego z’iterambere, gutanga imirimo ku baturage benshi no kuzamura imibereho myiza y’abaturage nk’uko byagiye bikorwa muri Kenya.

Umuyobozi wa Rubisha Solutions mu Rwanda, Mary Wamae, avuga ko CPF Group yubatse izina rikomeye kandi ikaba ishobora gukusanya imari no gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse (SMEs) ndetse n’imishinga minini y’ibikorwa remezo.

Yongeyeho ko bafite gahunda yo gushora imari mu bikorwa by’Imbere mu gihugu bizafasha kwihutisha kugera ku ntego z’iterambere, gutanga imirimo ku baturage benshi no kuzamura imibereho myiza yabo, nk’uko byagiye bikorwa muri Kenya.

Mary Wamae avuga ko icyerekezo cya CPF ari ugushaka ibisubizo by’iterambere ku barenga miliyoni 300 mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Photos:

[fluentform id="3"]