sangiza abandi

Rayon Sports y’abagore yamenye itsinda irimo muri CECAFA izabera mu Rwanda

sangiza abandi

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yisanze mu itsinda A hamwe na Yei Joint Stars yo muri Sudani y’Epfo, Mafunzo SC yo muri Zanzibar na Denden FC yo muri Eritrea mu mikino ya CECAFA yo gushaka itike ya CAF Women’s Champions League 2026.

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026 nibwo habaye tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) yo gushaka itike y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, CAF Women’s Champions League.

Tombola yayobowe na Andrew Jackson Oryada ushinzwe gushaka amasoko n’itumanaho muri CECAFA afatanyije na Nibagwire Sifa Gloria, wabaye kapiteni wakiniye w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Uretse itsinda rya Rayon Sports WFC, mu itsinda B harimo amakipe ya Commercial Bank Ethiopia FC, Kawempe Muslim Ladies yo muri Ugandana FC Ujeco yo muri Djibouti naho mu itsinda C harimo amakipe ya Simba Queens yo muri Tanzania, Kenya Police FC yo muri Kenya na Top Girls Academy yo mu Burundi.

Mu itsinda rya mbere ririmo amakipe 4 hazazamuka amakipe 2, naho mu yandi matsinda hazamuke ikipe imwe, ayo makipe 4 ahurire muri 1/2.

Muri 1/2, ikipe ya mbere mu itsinda B izahura n’ikipe ya kabiri mu itsinda A, naho ikipe ya mbere mu itsinda A izahura n’ikipe ya mbere mu itsinda C.

Rayon Sports yari yageze ku mukino wa nyuma mu mikino y’ubushize.

Iyi mikino ya CAF Women’s Champions League CECAFA qualifiers 2026 izabera mu Rwanda kuva tariki 21 kugeza tariki 31 Kanama 2026 muri Kigali Pele Stadium no ku kibuga cy’iri kuri hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, i Remera.

Ikipe izaba iya mbere muri iyi mikino ya CECAFA niyo izahagararira iki gice mu mikino ya nyuma ya CAF Women’s Champions League.

Amatsinda ya CECAFA y’abagore izabera mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]